Salax Award izagaragaramo gahunda nshya-Mike KarangwaImyiteguro y’amarushanwa ya Salax Award 2013 yaratangiye, itsinda ryayatangije ryitwa Ikirezi Group rikaba ryarashyizemo gahunda nshya zitandukanye. Salax Award ni amarushanwa agamije guhemba abahanzi bitwaye neza mu mwaka uba urangiye, akaba agiye kuba Ku nshuro ya 5, ndetse akaba yarongerewemo gahunda zijyanye no kuyanoza. Mu kiganiro Karangwa Mike umwe mu bagize Ikirezi Group yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko kuri uyu wa 15 Mutarama 2013 ari bwo bazatoranya ibyiciro by’abahanzi bazarushanwa muri Salax Awards. Ikintu kidasanzwe kiziyongera mu byari bisanzwe bizwi muri ayo marushanwa ni icyiciro cya “Diaspora” kizaba kirimo abahanzi b’Abanyarwanda baba hanze, ndetse n’abaririmbye indirimbo za kera (karahanyuze). Karangwa yagize ati “ubusanzwe twari dufite ibyiciro 14, ariko twasanze hari ibindi biba bikenewe ubu babaye 16, tukaba tugiye gutangira gahunda yo gushyira abahanzi mu byo baherereyemo”. N’ubwo abahanzi bazajya mu byiciro uko ari 16 bataramenyekana, Mike yavuze ko mu baba hanze bateganya ko hazajyamo nka Meddy, The Ben n’abandi. Impamvu abagize Ikirezi bahisemo kongera ibyo byiciro 2 muri Salax Awards (S A) n’uko basanze hari igice cy’abahanzi b’Abanyarwanda kitarimo kandi bafite uruhare mu iterambere rya muzika. Ikindi n’uko nk’abahanzi bagiye bamenyekana mu ndirimbo za karahanyuze na bo baba bakwiye ibihembo kuko ari bo babanjirije abari mu ruhando rwa muzika muri iki gihe, kandi hazaba hari n’abagiye bigaragaza mbere ya Jenoside bazabasha kuboneka. Izuba Rirashe Yanditswe kuwa:11 January, 02:47 |
Tanga igitekerezo cyawe |