Imbere

Amakuru

Politiki

Uburezi

Imyidagaduro

Siporo

Ikoranabuhanga

Amateka

Ubutabera

Utuntu n’utundi

Ubukungu

Iyobokamana

Urukundo

Mugesera yongerewe iminsi 27 yo kwitegura urubanza rwe


Nyuma yuko kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2012 Dr Mugesera Léon asabye kongererwa iminsi ngo ashobore gutegura urubanza rwe neza, ubu urukiko rwamwongereye indi minsi 27 ngo akomeze kwitegurana neza urubanza n’abamwunganira.

Ubwo yasabaga kongererwa iminsi yavugaga ko iminsi iminsi yahawe 60 idahagije ku buryo yakwiga urubanza rwe rubarirwa ku impapuro ibihumbi 40.

Zimwe mu mbogamizi yagaragaje harimo amabwiriza yahabwaga na gereza yatumye atakaza iminsi 48 muri 60 yari yahawe yo kwitegura.

Ikindi yagaragaje ni ubukererwe bw’umwe mu banyamategeko bazamwunganira mu nkiko w’umunyakenya Otachi, wahawe uburenganzira bwo kuza kumwunganira kuwa 14 Ugushyingo 2012 na mudasobwa Mugesera yakoreshaga mu kwitegura urubanza nayo ngo ntiyakoraga neza .

Urukiko rumaze kumva impamvu Mugesera asaba kugira ngo iburanisha ry’urubanza mu mizi ryimurwe, rwabihaye agaciro rutegeka ko urubanza rwimurirwa ku itariki ya 17 Ukuboza uyu mwaka saa mbiri za mu gitondo.

Muri izi mpamvu zose Mugesera yari yatanze kugira ngo urubanza rwimurwe, Urukiko rwahaye agaciro impamvu yo gutinda guha uzunganira Mugesera uburenganzira bwo kuza ku mwunganira, kuko uyu mwunganizi mu mategeko yahawe uburenganzira kuwa 14 Ugushyingo urukiko rwavuze ko iyi minsi ine yari ishize uzunganira Mugesera ahawe uburenganzira bwo kuza mu Rwanda, ari mike cyane ku buryo ataba amaze kwitegura.

Nyuma yo kongerera Mugesera iminsi igera kuri 27, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, yatangarije abanyamakuru ko iyi minsi ari micye cyane kubwabo ntacyo itwaye.

Mugesera Leon aregwa icyaha cyo gukangurira Abanyarwanda gutsemba abatutsi hashingiwe cyane ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992.

Ubwanditsi: IMBERE.Com


Yanditswe kuwa:20 November 2012, 05:40


Tanga igitekerezo cyawe