Stade Amahoro igiye kwakira imikino ya mbere ya Athlétisme kuva ivuguruwe
Abakinnyi bagera ku 1117 bazitabira Shampiyona y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri izabera muri Amahoro Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2024.
Muri iyi Shampiyona igiye kongera kubera muri Stade Amahoro nyuma y’imyaka itatu, abazitabira bazarushanwa mu gusiganwa ku maguru intera zirimo metero 100, 200, 400, 800, 1500, 3000, 5000 na 10.000.
Hari kandi abazarushanwa mu yindi mikino nko gusimbuka intera ndende, ’Triple jump’ no gutera intosho, ingasire n’umuhunda.
Abakinnyi 1117 barimo abagabo 268, abagore 279, ingimbi 288 n’abangavu 282 ni bo biyandikishije ngo bazitabire iri rushanwa.
Amakipe yavuyemo abakinnyi ni APR AC, Police AC, Sina Gérard AC, GS St Aloys, Nyaruguru, Rutsiro, Nyamasheke, Huye, Kinyinya AC, Kavumu AC na Vision Jeunesse Nouvelle AC.
Ni ryo rushanwa rya mbere ry’Imikino Ngororamubiri rigiye kubera muri Amahoro Stadium kuva ivuguruwe, aho yongeye kubakwa mu buryo yakira amarushanwa atandukanye arimo n’aya.
Mu 2023, ubwo Shampiyona y’Igihugu yari yabereye mu Bugesera, Ikipe ya Sina Gérard yegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore no muri rusange iba ikipe yahize izindi, ibikesha kwegukana imidali 15 ya Zahabu, umunani y’Umuringa n’itatu ya Feza.
Mu cyiciro cy’abagabo, iri rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (UR-Huye), ibikesha kwegukana imidali itandatu ya Zahabu, umwe w’Umuringa n’itatu ya Feza.
Most Popular
- Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey
- Amafaranga yoherezwa n'Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda ashobora kugera kuri miliyoni 500 z'amadolari ya Amerika
- Stade Amahoro igiye kwakira imikino ya mbere ya Athlétisme kuva ivuguruwe
- Afurika y’Epfo: Icyiciro cy’imiti ya ’Yaz Plus’ yifashishwa mu kuboneza urubyaro cyahagaritswe
Comments
LEAVE A REPLY
Your email address will not be published