Afurika y’Epfo: Icyiciro cy’imiti ya ’Yaz Plus’ yifashishwa mu kuboneza urubyaro cyahagaritswe
Afurika y’Epfo: Icyiciro cy’imiti ya ’Yaz Plus’ yifashishwa mu kuboneza urubyaro cyahagaritswe
Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, SAHPRA, cyafashe umwanzuro wo gukura mu maguriro no mu mavuriro imiti yifashishwa mu kuboneza urubyaro ya Yaz Plus, nyuma y’aho bigaragaye ko yavangiwe.
Uyu mwanzuro ureba icyiciro cy’imiti ya Yaz Plus cyahawe izina ‘WEW96J’ biteganyijwe ko izacyura igihe muri Werurwe 2026.
Ubusanzwe, agapaki kamwe k’ibinini byo kuboneza urubyaro kabamo 24 bifite ubushobozi bwo gufasha ubinyoye kuboneza urubyaro.
SAHPRA yasobanuye ko mu mapaki amwe yo mu cyiciro WEW96J, ibinini 24 ari ibidafite ubushobozi bwo gufasha ubinyoye kuboneza urubyaro na bine gusa byamufasha. Ibi bisobanuye ko ubinyoye ashobora kubyara kandi atarabiteganyije.
Ikigo Bayer Ltd cyakoze iyi miti cyemeranyije na SAHPRA ko iyazanywe muri iki cyiciro yose ihagarikwa, isaba abagore batangiye kuyinywa ko babihagarika, bakegera abaganga kugira ngo bababwire uko bakwitwara.
Bayer yasobanuye ko amapaki make mu yazanywe muri iki cyiciro ari yo yavangiwe, ariko ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka, hafashwe icyemezo cyo kuyahagarika yose
Comments
LEAVE A REPLY
Your email address will not be published