Amafaranga yoherezwa n'Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda ashobora kugera kuri miliyoni 500 z'amadolari ya Amerika

Mu mvugo ya Lee Kuan Yew wahinduye amateka ya Singapore, akaba umwe mu bayobozi bashyizeho umurongo ukoreshwa n’ibihugu bikennye mu kwiteza imbere, “ubukire bw’igihugu ntiburemwa na guverinoma, ahubwo buremwa no gukora cyane ndetse n’ishoramari ry’abaturage bacyo.”

Image description
Banki nkuru y'u Rwanda

Ku Rwanda, Abanyarwanda batuye mu mahanga ni ikimenyetso cy’ukuri gukubiye muri iyi mvugo, dore ko amafaranga bakomeje kohereza mu Rwanda ari kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Ni mu gihe kandi kuko uramutse ubonye buri wese ashamadukira gushora iwanyu, bitumvikana uburyo wowe wabura kugenzura ikiri gukurura abandi, ngo nawe ayo mahirwe uyakacire nk’umwenegihugu.

Nk’ubu mu 2023, ishoramari rituruka hanze y’u Rwanda ryarenze miliyari 2,47$, inyongera ya 50% ugereranyije na miliyari 1,6$ yari yashowe mu 2022.

Iri zamuka mu ishoramari rituruka mu mahanga ryajyanye n’izamuka ry’amafaranga Abanyarwanda bohereza mu gihugu, nubwo hirya no hino ku Isi ubukungu bwarushijeho kuzamba, ahanini bigizwemo uruhare n’ibyorezo nka Covid-19, intambara n’ingamba zo gukumira ubucuruzi mpuzamahanga zagiye zifatwa n’ibihugu.

Nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019, Abanyarwanda batuye mu mahanga bohereje miliyoni 208.7$, amanukaho gato agera kuri miliyoni 208.2$ mu 2019-2020, ahanini bitewe na Covid-19.

Mu 2020-2021, aya mafaranga yageze kuri miliyoni 296.5$, aratumbagira mu mwaka wakurikiyeho agera kuri miliyoni 377$ mu 2021-2022, mbere yo kugera kuri miliyoni 444$ mu 2022-2023. Mu mwaka ushize, aya mafaranga yari miliyoni 469.3$ ndetse byitezwe ko muri uyu mwaka.

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, aherutse gutangariza IGIHE ko aya mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 500$.

 

 

 Ati "Urebye amadolari kugira ngo tuyabone mu gihugu, ahantu aturuka ni mu byo twohereza mu mahanga, hakaba n’amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda n’ishoramari. Usanga amafaranga y’Abanyarwanda baba hanze agenda yiyongera ku buryo uyu mwaka tubona ko azagera kuri miliyoni 500$ ariko ntibihagije kugira ngo agabanye icyuho."

Icyizere cy’ahazaza heza h’u Rwanda

Kenshi abantu bibwira ko amafaranga yoherezwa n’abenegihugu akomeza kwiyongera uko byagenda kose cyane cyane muri Afurika, gusa icyirengagizwa ni uko iri zamuka ryayo rijyana n’ubwizerwe bw’ubukungu bw’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Mu yandi magambo, mu gihe ubukungu bw’igihugu bujegajega, cyangwa se icyizere cy’iterambere kiri hasi, ntabwo aya mafaranga yiyongera ndetse hari ingero nyinshi z’ibihugu byahuye n’icyo kibazo, ugasanga amafaranga yoherezwa n’abenegihugu aragabanuka, kuko ibyo bihugu biri guca mu bihe bigoye by’ubukungu.

Nk’ubu mu mwkaa ushize, amafaranga yoherejwe mu bihugu nka Misiri, Tunisia, Senegal na Nigeria yaragabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ahanini bigizwemo uruhare n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ibijyanye n’umutekano mu bya politiki bitari byifashe neza.

Niyo mpamvu ubwiyongere bw’amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda ari ikimenyetso cy’ubwizerwe bw’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, ibi bigaragazwa na Raporo ya Banki y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 iherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari.

Uku koroshya ishoramari, kongera amahirwe ari mu nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi, urwego rw’ubwubatsi n’izindi zitandukanye, biri mu bituma Abanyarwanda batuye mu mahanga bari guhagurukira gushora imari mu gihugu cyabo.

Rwanda Day; gahunda imurikira Abanyarwanda ibyiza by’iwabo

Bamwe mu Banyarwanda batuye mu mahanga batangiye gushora imari mu Rwanda, igikorwa ahanini batangira gutekerezaho binyuze mu bikorwa bya Rwanda Day.

Urugero ni Rutagengwa Safari, Umunyarwanda wavuye mu Bufaransa aho yari amaze imyaka 15 afite akazi keza, dore ko yize ibijyanye no guhangana n’inkongi z’umuriro ( Solda du feu), ariko akaza gufata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ndetse akanatangira ikigo cya SASA Group gifasha mu guhangana n’inkongi z’umuriro no gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yagize ati “mu 2011 habaye Rwanda Day mu Bubiligi, hanyuma Perezida Kagame aratubwira ngo ‘ni byiza ko mwaje muri ibi bihugu muhagarariye Abanyarwanda bandi, mufite imirimo mukora, mwarize mwaraminuje ariko aho igihugu cyacu kivuye n’aho gishaka kujya gikeneye imbaraga zanyu’.”

Ibi ngo byamubereye ikibatsi, ati “ntabwo nazuyaje, naravuze ngo ‘ubu busabe bwa Perezida Kagame nzaba uwa mbere mu kugereka ibuye ku gihugu cyanjye nanjye ngire uruhare mu kubaka igihugu cyanjye’.”

Undi ni Niyigena Emmanuel wamaze imyaka 20 mu Bwongereza akanahabwa ubwenegihugu, ariko kwitabira Rwanda Day bikaza kumuhumura amaso, akabona ko ari ngombwa kugaruka mu Rwanda agatanga umusanzu we mu kurwubaka.

Ati “Igitekerezo cyo kuza mu Rwanda cyaturutse kuri Perezida Kagame unadushishikariza kuba ba rwiyemezamirimo. Niho nakuye kuba naza gushora imari mu Rwanda.”

Yongeyeho ati “Nagiye muri Rwanda Day zabereye mu Buholandi no mu Budage. Mu biganiro Perezida yatuganirije byo kubaka Igihugu no gutekereza aho dukomoka, izo Rwanda Day zaranyubatse cyane.”

Agisoza amasomo ye, uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kuza gutangira ubucuruzi mu Rwanda, ubu akaba afite intego yo kubwagurira ku Isi yose.

Kuri Manzi Aloys, Umunyarwanda wabaye mu Bwongereza igihe kirekire, ubu akaba amaze imyaka ibiri ashinze Ikigo cy’imari cya Manzi Finance Ltd, yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rizaterwa n’Abanyarwanda ubwabo.

Ati “Kugenda ukaba hanze y’igihugu, ukibagirwa iwanyu uba wibeshye kuko utazi iyo ava ntanamenya aho yerekeza. Nkunda u Rwanda kandi nifuza ko rwaba mu bihugu bikomeye ku Isi kandi nta kundi byagenda uretse kuba abana b’Abanyarwanda bakwiye gufata iya mbere bakarwubaka. Ni ibyo byatumye ngira ibikorwa mu Rwanda.”

Hagati aho, ibigo by’ubucuruzi by’imbere mu Rwanda nka banki z’ubucuruzi n’ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi, bikomeje gushyiraho serivisi zifasha Abanyarwanda batuye mu mahanga ku buryo bashobora koroherwa no kuhashora imari cyangwa kuhabitsa umutungo wabo, cyane ko byose ari byiza ku bukungu bw’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda kandi ifite gahunda yo gukomeza gushyira ibikorwa bihuza Abanyarwanda batuye mu mahanga, ku buryo boroherwa no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

 

by Admin 37 view

Comments

LEAVE A REPLY

Your email address will not be published