2025 umwaka udasanzwe ku mupira w'amaguru wa Africa
Kuva ku irushanwa ry'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu (AFCON) cya TotalEnergies kugeza ku marushanwa y'abato ndetse n'amarushanwa y'amakipe, abakunzi b'umupira w'amaguru bashobora kwitega umwaka urimo ibyishimo bya ruhago ku rwego ruhanitse.
Amarushanwa ya CAF
Irushanwa rya mbere ry'uyu mwaka rizaba ari iry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo(CHAN), rizakirwa na Kenya, Tanzania na Uganda. Iri rushanwa rizakinwa kuva ku ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025.
Irushanwa rikomeye rya CAF, TotalEnergies CAF Africa Cup of Nations (AFCON), rizatangira tariki ya 21 Ukuboza 2025, kugeza tariki ya 18 Mutarama 2026, muri Maroc.
Iri rushanwa rizagaragaza amakipe y'ibihugu akomeye yo kuruyu mugabane mu marushanwa ategerejwe cyane.
Mbere y'igikombe cy'Afurika cy'abagabo, Igikombe cy’Afurika cy’abagore (WAFCON) nicyo kizabanza kubera muri Maroc kuva ku ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga uyu mwaka.
Muri uyu mwaka kandi hazaba igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 17 (AFCON U-17), kizakirwa na Maroc kuva ku ya 30 Werurwe kugeza ku ya 19 Mata, n'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 (AFCON U-20) kizabera muri Cote d'Ivoire kuva ku ya 26 Mata kugeza ku ya 25 Gicurasi.
Aya marushanwa kandi azakora nk'amajonjora yo gushaka amatike y'ibikombe by'isi FIFA U-17 na U-20.
Amakipe yo muri Afurika mu marushanwa ya FIFA
Afurika izaba ihagarariwe neza mu marushanwa ya FIFA, uhereye ku gikombe cy'isi cy'amakipe cya FIFA kizabera muri Amerika kuva ku ya 14 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga. Al Ahly, ES Tunis, Mamelodi Sundowns, na Wydad AC bazaba bahanganye n'ibigo bikomeye ku isi nka Manchester City na Real Madrid.
Igikombe cy'Isi cya FIFA cy'umupira w'amaguru ku mucanga kizabera mu gihugu cya Seychelles kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 11 Gicurasi, aho Senegal na Mauritania zizahatana kugira ngo zibone icyubahiro ku mucanga.
Hagati aho, Igikombe cy'Isi cy'Abagore U-17 cya FIFA n'Igikombe cy'Isi cya U-17 bizabera muri Maroc (Ukwakira) na Qatar (Ugushyingo).
Urugendo rw'Afurika mu gikombe cy'isi cya 2026 ruzakomezanya n'imikino yo gushaka itike izaba mu kwezi kwa Werurwe, Nzeri n'Ukwakira.
Kubera ubu ubwinshi bw'amarushanwa atandukanye, umwaka wa 2025 utegerejweho kuzaba umwaka ukomeye ku mupira w'amaguru muri Afurika haba ku mugabane ndetse no ku isi.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- Icyatwa muzo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umujakazi wayo tayali yamaze kurongorerwa ahabona.
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- CAF yongereye ibihembo bya CHAN 2024, Amavubi akomeza kujya mu rujijo
- STADE AMAHORO Ishyizwe ku rwego rwa stade z'i burayi
- SQUID GAME: Gufatwa kunda bibaho koko, Ese ni koko iri niryo herezo ryayo ryeruye??
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga