2025 umwaka udasanzwe ku mupira w'amaguru wa Africa

Kuva ku irushanwa ry'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu (AFCON) cya TotalEnergies kugeza ku marushanwa y'abato ndetse n'amarushanwa y'amakipe, abakunzi b'umupira w'amaguru bashobora kwitega umwaka urimo ibyishimo bya ruhago ku rwego ruhanitse.

Image description
2023 AFCON winner - Ivory Coast

Amarushanwa ya CAF

 

Irushanwa rya mbere ry'uyu mwaka rizaba ari iry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo(CHAN), rizakirwa na Kenya, Tanzania na Uganda. Iri rushanwa rizakinwa kuva ku ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025. 

 

 

 

Irushanwa rikomeye rya CAF, TotalEnergies CAF Africa Cup of Nations (AFCON), rizatangira tariki ya 21 Ukuboza 2025, kugeza tariki ya 18 Mutarama 2026, muri Maroc.

Iri rushanwa rizagaragaza amakipe y'ibihugu akomeye yo kuruyu mugabane mu marushanwa ategerejwe cyane.

 

Cote D'Ivoire  yishimira igikombe gutwara igokombe cya CAN giheruruka

 

Mbere y'igikombe cy'Afurika cy'abagabo, Igikombe cy’Afurika cy’abagore (WAFCON) nicyo kizabanza kubera muri Maroc kuva ku ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga uyu mwaka.

 

Abafana ba Maroc

 

Muri uyu mwaka kandi hazaba igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 17 (AFCON U-17), kizakirwa na Maroc kuva ku ya 30 Werurwe kugeza ku ya 19 Mata, n'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 (AFCON U-20) kizabera muri Cote d'Ivoire kuva ku ya 26 Mata kugeza ku ya 25 Gicurasi.

 

Aya marushanwa kandi azakora nk'amajonjora yo gushaka amatike y'ibikombe by'isi FIFA U-17 na U-20.

 

Amakipe yo muri Afurika mu marushanwa ya FIFA

 

Afurika izaba ihagarariwe neza mu marushanwa ya FIFA, uhereye ku gikombe cy'isi cy'amakipe cya FIFA kizabera muri Amerika kuva ku ya 14 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga. Al Ahly, ES Tunis, Mamelodi Sundowns, na Wydad AC bazaba bahanganye n'ibigo bikomeye ku isi nka Manchester City na Real Madrid.

 

Uko amakipe agabanyije mu matsinda yigikombe cy'isi cyama club

 


Igikombe cy'Isi cya FIFA cy'umupira w'amaguru ku mucanga kizabera mu gihugu cya Seychelles kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 11 Gicurasi, aho Senegal na Mauritania zizahatana kugira ngo zibone icyubahiro ku mucanga. 

 

 

Hagati aho, Igikombe cy'Isi cy'Abagore U-17 cya FIFA n'Igikombe cy'Isi cya U-17 bizabera muri Maroc (Ukwakira) na Qatar (Ugushyingo). 

Urugendo rw'Afurika mu gikombe cy'isi cya 2026 ruzakomezanya n'imikino yo gushaka itike izaba mu kwezi kwa Werurwe, Nzeri n'Ukwakira. 


Kubera ubu ubwinshi bw'amarushanwa atandukanye, umwaka wa 2025 utegerejweho kuzaba umwaka ukomeye ku mupira w'amaguru muri Afurika haba ku mugabane ndetse no ku isi.

 

by Ishimwe Gad 80 view

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga