Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!

Nyuma y'igihe gito umukuru w'igihugu cya Afurika Y'epfo Cyril Ramaphosa atangaje ko u Rwanda rwateye Congo (RDC) runyuze mugufasha umutwe wa AFC-M23 akavuga ko ingabo z'u Rwanda RDF ari inyeshyamba hanyuma perezida w'u Rwanda Paul Kagama akamubwira ko RDF atari inyeshyambo, idafasha M23 knd ko atagakwiriye kuyita inyeshyamba ko ari ingabo z;igihugu mucyubahiro cyayo, uyu Cyril Ramaphosa hadutse abamuhereza inkwenene kumbuga nkoranyambaga bamwibutsa ko uru Rwanda atagakwiye kurugereranya na Afrika yepfo ayoboye knd ntacyo yo ihatse.

Image description
Perezida Cyril Ramaphosa hamwe na mugenzi we w'u Rwanda Paul KAGAME

 Ati “None se Abanyafurika yepfo bo muri Afurika y'Epfo barimo guseka u #Rwanda bavuga ko ari ”ruto"? Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita!

 

Mu by'ukuri, Afurika y'Epfo? Iryo si izina ry'igihugu nyacyo; ni imiterere y'akarere gusa. Ni nk'aho nta kintu gifatika washoboraga gutekerezaho, bityo ukaba warahisemo kuhita "agace ko mu majyepfo ya Afurika". Tekereza niba ibindi bihugu byakoze nk'ibyo - Amerika y'Amajyaruguru, Uburayi bw'Iburengerazuba, Aziya y'Iburasirazuba - bisa n'uturere aho kuba ibihugu.

 

Mbere yo gusebya u Rwanda, wenda wagombye gutangira uha igihugu cyawe izina rifite icyo rihuriyeho. Kugeza icyo gihe, mu by'ukuri uba uri nk'ikimenyetso cy'inyenyeri gifite ibendera.

 

Ifoto yifashishijwe mubimenyetso irimo Ingabo z'u Rwanda ziri kugereranywa n'iza Afrika Y'epfo  muburyo bw'ubuhangange.

Aya ni amagambo yashyizze ahabona mururimi rw'icyongereza anyujijwe kuri X (yahoze ari twitter) kumuyoboro wuwitwa Fabrice Rugumire @Fabrugumire, Ibi kibakaba byazamuye amarangamutima ya benshi mubamukurikiye ndetse ko abenshi banabyishimiye nkuko bigaragazwa n'uko bari kugenda basangizanya iyi nkuru.

 

Ese wowe ubyumva ute, kubona u Rwanda ita ruto rucecekesha Afrika Y'epfo yabaye ikiragirire?

 

TANGA IGITEKEREZO CYAWE:

by MASENGESHO Tombola 603 view

Inkuru zakunzwe

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga