Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
Kwizera Emelyne n’itsinda ry’abantu umunani bari barakoranye itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’ bakurikiranywe n’Urwego rw'igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho barindwi muri bo bafunzwe, nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no kusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.
Iryo tsinda ririmo abakobwa batandatu n’abahungu batatu. Abafunzwe batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.”
Abari gukurikiranwa uko ari icyenda bahuriye mu itsinda bise “Rich Gang” ari naryo bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni.
Amakuru aravuga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi n’ abagenzi batatu, aho kuri ubu bivugwa ko bafungiye Kicukiro.
Biravugwa ko batawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025.
Amakuru aravuga ko intandaro yo gutabwa muri yombi kwabo byaturutse ku mashusho y’ urukozasoni amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga aho uwo bivugwa ko ari Emelyne yagaragaye yikinisha akoresheje icupa ry’ inzoga yo mubwoko bwa HEINECKEN.
Aba bakobwa batawe muri yombi nyuma y’ uko kuri iki cyumweru , Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye urubyiruko rwirirwa rwiyambika imyambaro ibambika ubusa bakajya mu muhanda no ku mbuga nkoranyambaga.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ibi kuri iki Cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusengera igihugu, yabaye ku nshuro ya 30, akabera muri Kigali Serena Hotel.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko imico yo kwiyambika ubusa mu ruhame, amakimbirane mu miryango, ubusinzi no gukoresha ibiyobyebwenge bituruka ku burere bukeya abana baba barakuranye mu miryango, ndetse n’ubuyobozi bukaba buba bwararangaye ku gufuta ingamba ku bibazo hakiri kare.
Perezida Kagame kandi avuga ko ikibabaje ari ukubona umwana muto yiyambika ubusa ku gasozi, kuko burya ngo no mu mutwe we haba yambaye ubusa.
Ibyo bikaba ntaho byageza ubikora cyangwa abo abikora barebera bakabifata nk’ ibisanzwe.
USHAKA KUDUSANGIZA IGITEKEREZO CYAWE WANYURA HASI MURI COMMENT👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga