Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!

Perezida wa Kenya, William Ruto, uyoboye inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, yasabye ko habaho inama yihutirwa yo kuganira ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Image description
Perezida wa Kenya William Ruto na mugenzi we wa RD Congo Felix Tchisekedi

Iki cyemezo gifashwe nyuma y'uko inyeshyamba za M-23 zitangaje ko zafashe umurwa mukuru wa Kongo wa Goma uri mu burasirazuba, bituma ibintu birushaho kuzamba muri ako karere.

 


Inama iherutse kunshuro ya 24 isanzwe y'abakuru b'ibihugu bya EAC

Mu ijambo yavugiye mu nama y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika yiga ku ivugurura ry'inzego z'ubutegetsi i Nairobi, Perezida Ruto yasabye Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda kujya mu biganiro kugira ngo ibibazo bihari bikemuke. Yashimangiye akamaro ko gushaka umuti w'amahoro w'iki kibazo cyashyize ubuzima bw'abantu babarirwa mu bihumbi mu kaga. Mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi, kompanyi y'indege y'akarere Jambojet yahagaritse ingendo zijya i Goma, ivuga ko hari impungenge z'umutekano.

by MASENGESHO Tombola 257 view

Inkuru zakunzwe

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga