Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
The Simpsons: Ubuhanuzi nyakuri bw'imyaka irenga 30 ishize ndetse nanubu bugisohora Abantu bagiye bagerageza guhanura iby'igihe kizaza kuva igihe cyose twabayeho. Ariko kandi, birashoboka ko bagiye bashakisha ahantu hadakwiriye. Niba hari umuntu cyangwa ikintu gishobora guhanura iby'igihe kizaza neza, birashoboka ko ari umuryango wa The Simpsons.
Mbese, waba warigeze wibaza niba filimi zikinnye mu buryo bwa cartoon (za filimi zimenyerewe cyane ko zikorerwa abana) zishobora guhanura iby'igihe kizaza? Abakunzi ba The Simpsons na bo ni uko babyumva. Mu gihe cy'imyaka myinshi, The Simpsons yagiye ivuga ibintu byinshi byari kuzabaho, uhereye ku byavuye mu matora ukageza ku iterambere ry'ikoranabuhanga.
Ubwo buhanuzi bwatumye habaho ibiganiro n'ubusesenguzi bitabarika, kandi hari abantu bemera badashidikanya ko abanditsi b'iyo filimi bafite ubushobozi bwo kumenya ibizabaho. Haba mu amasaha y'ikoranabuhanga (Smartwatches), cyangwa se ibintu bya politiki n'ubuzima busanzwe, The Simpsons ifite ubushobozi budasanzwe bwo kuvuga ku bintu byaje kuba impamo.
Mu gihe cy'imyaka 30 iyi filimi, abafana barayirengagije cyane Simpsons bakomeza kuyifata nk'iyagenewe abana gusa, mu gihe ari ishingiro ry'urwenya rwa none ndetse n'ubuhanuzi bw'igihe kizaza
Mu bice birenga 600, iki gihangano cya Fox cyagiye kinyuzwamo ubuhanuzi butandukanye bwaje gusohora mu buzima busanzwe. Filimi y'uruhererekane ya Matt Groening yatanze inkuru zitabarika mu bice 600 bigize season 27 ziyigize.
Guhera ku rupfu rwa Kobe Bryant kugeza ku butegetsi butangaje bwa Donald Trump, abanditsi b'iyi filime bakoze amashusho agaragaza ibintu byabayeho mu buzima busanzwe ndetse n'ibizabaho mu gihe kizaza.
Ikintu giteye ubwoba kurushaho, ni uko bashobora kuba bari barahanuye uko ubuzima bw'isi ya none mu myaka 27 ishize. Tutibagiwe igihe virusi yicaga abantu yavaga muri Aziya ikaza muri Springfield ndetse igakwira kw'isi hose. N'ubwo benshi mu banditsi bemeza ko ahanini ari ibintu byapfuye kwizana, kubera ko ibyo bintu byabayeho kera cyane ku buryo amateka yisubiramo.
Ibyo ariko ntibyabujije abantu kureba iyo filimi batinya ko hari ibindi bintu biteye impungenge bahanuye byaba bitarasohoye. Muri iyi nkuru twabateguriye ibintu 10 by'ibanze bigereranywa n'inkuru za cg ubuhanuzi bwa Simpson buzasohora mu mwaka wa 2025. Muri ubu buhanuzi murabonamo bimwe mubyo mutari busobanukirwe bitewe n'ahantu byahanuwe ko bizasohorera
- 10. Ibyago bikomeye byibasira ibidukikije (Environmental Disaster)
- Ubu buhanuzi bwanyuze muri filime ya The Simpsons yasohotse mu mwaka wa 2007, yavugaga ku bintu byinshi bidasanzwe, byinshi muri byo bishobora kuba ari ubuhanuzi bw'ibintu bizabaho mu gihe kizaza.
Ikintu kimwe cyihariye kibigaragaza kiri muri ibi bintu bitatu bikurikira:
- Insanganyamatsiko y'iyi filimi ivuga ku mpanuka ikomeye y'ibidukikije ishobora rwose kuzabaho, ariko iravugwamo mu buryo budashidikanywaho.
- Homer yajugunye ibishishwa by'ingurube mu kiyaga cya Springfield cyari cyaramaze kwanduzwa cyane.
Ibyo byatumye habaho ikibazo cy'ibidukikije cyatumye igihugu gifungira Springfield ahantu habigenewe, hashyirwa ikirundo kinini cy'amazi hejuru y'uwo mujyi. (Nuko byagaragaraga muri iyo filime)
Ubuhanuzi bukomeye bw'ibiza bidasanzwe bwitezwe gusohora
N'ubwo icyo gihuha ari ikintu giteye ubwoba kandi gishobora kutazigera kibaho, igice kivuga ku mpanuka y'ibidukikije gishobora kuba umuburo ukomeye kuri twe mu gihe kizaza.
Kugeza nubu abantu bazi neza ko ubushyuhe bw'isi buri kwiyongera, kandi bazi ko ikibazo cy'ubwinshi bw'abantu kw'isi ari ikibazo gikomeye. Aho ibigo n'amakompanyi bigenda birushaho kutita ku buryo bikora ubucuruzi, ibyo bikaba bigira ingaruka zikomeye ku mibereho yacu no ku bidukikije.
9. Imodoka ziguruka (zigendera mu kirere)
Mu mwaka wa 2005, Porofeseri Frank yakoze imashini yatumaga Bart na Lisa bamenya iby'igihe kizaza.
Nk'uko byagenze mu mwaka wa 2013, Marge yataye Homer bari barashakanye nk'umugore n'umugabo kubera ko yashoye amafaranga bari barazigamye mu kubaka inzu yo munsi y'inyanja (underwater house) , maze amafaranga yari asigaranye ayashora mu gukora imodoka iguruka.
Homer: "Rimwe na rimwe abantu barushaho gutandukana, nk'uko byagenze kuri jye na mama wawe".
Bart: "Oya, mama yaragutaye kubera ko wataye amafaranga yacu yose kuri iyo nzu yo munsi y'amazi".
Icyo ni ikiganiro gito umwana na se bagiranye nabo basa nabatongana ku byabaye n'ibyateye itandukana rya se na nyina muri iyo filime.
Ubuhanuzi bw'imodoka ziguruka bwitezwe gusohora mu mwaka wa 2025
N'ubwo iyo modoka ari icyitegererezo cy'imodoka ziguruka bavuga zishobora kuzabaho mu mwaka wa 2025. Mu gice cyasohotse mu mwaka w'1992 cyiswe Itchy and Scratchy Land, filime irangira berekana ibintu byabaye mu myaka 40 iri imbere.
Agace batwereka batwerekamo Homer na Bart bageze mu zabukuru berekeza aho barebera filime (cinema hall) nuko imdoka iguruka yo mu bwoko bwa Star Trek ikabanyuraho ubwo banyuraga mu muhanda.
Imodoka ziguruka zirasa n'aho ari ibintu bisanzwe. Kuba twese tuzi ko imodoka zigendera mu kirere zimaze igihe kinini zivugwa ndetse zikorwaho, bigaragaza ko icyo gitekerezo kidashidikanywaho muri iki gihe.
Ariko mutegereze kuko kompanyi yitwa Samson Sky yiteguye gutangiza imodoka zayo za mbere zifite ubushobozi bwo kuguruka. Amaherezo, dushobora kugabanya ibyigana ry'ubwinshi bw'imodoka nyinshi mu mijyi itandukanye kw'isi abantu bakajya bagera iyo bajya mu buryo bwihuse, wenda nko mu mwaka wa 2025.
8. Kujya ku mubumbe wa Marisi (Mars)
Kimwe mu bintu by'ingenzi byavuzwe mu myaka ya vuba aha, harimo no kujya ku mubumbe wa Mars.
Abantu benshi bamaze gusaba kujya kuba kuri Mars kugira ngo bafashe guhindura uyu mubumbe umujyi w'abantu.
N'ubwo ibyo bitaraba, igice kimwe cya The Simpsons kigaragaza isi aho Lisa na Marge boherejwe kuri Mars mu butumwa bwo kubaka aho kuba.
Marge ntiyashimishijwe n'uko Lisa yemeye kuba umukorerabushake mu rugendo rwo kujya kuri Mars. Mu by'ukuri, abagize umuryango bose bariyandikishije kugira ngo barinde Lisa.
Umushinga wo kwimurira ikiremwa muntu ku mubumbe wa Marisi umuherwe Elon Musk awugeze kure
Intego y'ubushakashatsi n'urugendo rwabo ni iyo kujya kuhaba mbere y'umwaka wa 2026. N'ubwo icyo cyogajuru cyabuze, Lisa na Marge bageze kuri Mars mu 2051, gusa Lisa atangaza ko ashaka kwimukira kuri Venus.
Lisa: "Ni ubuzima bwanjye! Ndamutse nshatse kuva kuri Marisi nkajya kuri Vénus, nta cyo mwambuza". Ayo ni amagambo Lisa avuga muri icyo gice cya The Simpsons nyuma yo kujya kuri Marisi. Uyu mushinga umuherwe wa mbere kw'isi Elon Musk amaze igihe kinini awigaho ndetse awukoraho kuko afite na komanyi yitwa Space X ikora ibyogajuru byitezwe ko ariyo izajya ikora ibyogajuru bizajya byifashishwa muri urwo rugendo rugana ku mubumbe wa Marisi.
7. Umuziki intwaro ikomeye cyane mu kugenzura imitekerereze y'ikiremwa muntu
Abantu bamwe na bamwe bavuga ko icyo gice cyerekeranye no kugenzura imitekerereze ya muntu binyuze ku muziki, ari kimwe mu bintu biteye ubwoba cyane kurusha ibindi byose bagiye babona. Kandi mu by'ukuri bituma ugira ubwoba.
Igice cyavuzwe ni New Kids on the Block yo mu 2001, kirimo agace kagaragaza Bart, Milhouse, Nelson na Ralph babaye abanyamuryango b'itsinda ry'abahungu ryitwa "Party Posse".
Ariko dore uko byifashe mu by'ukuri
Iryo tsinda riba ritanga ubutumwa bwaryo muburyo butaziguye zishishikariza abantu kwinjira mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Indirimbo yabo yakunzwe cyane yitwa Drop the Bomb, irimo amagambo agira ati "Yvan eht Nioj", ari byo kuvuga ngo "Join the Navy", yanditswe asubira inyuma.
Igenzura ry'imitekerereze ya muntu binyuze mu muziki
Ibi nabyo biravugwa ko ari bimwe mu buhanuzi bwa Simpson buzasohora vuba cyane.
Nk'uko abantu bamwe na bamwe bizera ko amagambo yo mu njyana ya hip-hop ayobya abateze amatwi, abantu benshi bakunda gutekereza ko umuziki w'isi umaze igihe kirekire ukoreshwa n'abantu b'ibikomerezwa kugira ngo bayobore rubanda.
Aho ushobora kumva indirimbo ukagira ngo ni indirimbo gusa kandi hari ubutumwa bwayinyujijwemo n'abantu runaka kugira ngo umushinga mugari wabo uzagerweho mu buryo bworoshye
6. Ikoranabuhanga rya Virtual Reality nushaka ubyite Fake Reality
Abakurikiranira hafi iby'ikoranabuhanga rigezweho bo barabizi ko ubu hari indorerwamo yambarwa ukaba wakiniramo imikino nk'iyo muri telephone cg mudasobwa, ukareberamo amashusho runaka, filime ndetse n'ibindi bitandukanye.
Indi nkuru iteye ubwoba yo muri iyo filimi y'abana, yavugaga ibirebana n'ibintu bibaho mu buryo bw'ikoranabuhanga.
N'ubwo abahungu ba Simpson bashobora kuba batari barahanuye ko imikorere n'imikoreshereze y'ikoranabuhanga rya Virtual Reality izazamuka, bari barahanuye ko gukoresha cyane iryo ikoranabuhanga bishobora guteza akaga.
Igice cyiswe Friends and Family cyerekana mu mwaka wa 2030 Homer na Marge bakoresha indorerwamo zifite iri koranabuhanga rya Virtual Reality.
Indorerwamo zikoresha ikoranabuhanga rya Virtual Reality
Mu by'ukuri, kompanyi yitwa "Aerobanquets RMX" amaherezo yatumye iryo koranabuhanga rigera ku ntego.
Hagati aho, sosiyete ya Royal Caribbean irimo gushaka uburyo bwo guha abashyitsi bayo bo mu bwato bw'ingendo zo mu nyanja uburyo bwo gusangira bakoresheje iri koranabuhanga. Buri gihe uko urya, uba uri ahantu hatandukanye n'aho wari uri mbere.
Nyamara, ibintu bibi bitangira kubaho kubera ibi, harimo imodoka zigonga abantu kubera ko bagendana izi ndorerwamo za Virtal Reality mu muhanda.
Bidatinze, abantu batangiye gushishikazwa cyane n'ukuri kw'ikinyoma (Virtual Reality cg se Fake Reality) ku buryo batagishobora kubona isi nyakuri, maze ntibagire icyo bamenya ku bibakikije.
5. Ikoreshwa rya za Hologram (Hologarame)
Iri ni irindi koranabuhanga aho ubona ikintu ukaba wacyitiranya n'icyanyacyo usanzwe uzi kandi kidahari ahubwo kiri kugaragazwa n'imvuburarumuri zitanga amashusho atuma cya kintu cg umuntu uri kubona asa nkuhari kandi adahari.
Ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rya za hologarame riziyongera cyane
Hologramu za HD3 zisanzwe ziboneka mu maduka kandi zashyizwe mu maduka arenga 500 ya kompanyi y'ubucuruzi yitwa Best Buy. Gusa reka dutegereze turebe niba ikoreshwa ryazo naryo bishobora kuba ibintu bisanzwe nkuko gutega bisi ukoresheje ikarita ukoza ku cyuma nabyo bimaze kumenyerwa
Ikoranabuhanga rigenda ritera imbere buri gihe, cyane cyane ku birebana n'uburyo bwo gushyikirana no kuganira abantu batari kumwe ariko bagahuza urugwiro.
4. Ikoreshwa ry'ingufu z'ubundi buryo ibyitwa Alternative Energy mu rurimi rw'icyongereza
Mu gice cya 582 kigize filime ya The Simpsons cyitwa Paths to the Glory tubona ko Lisa yahimbye imodoka ikoreshwa n'ingufu z'izuba kugira ngo yinjire mu irushanwa yisiganwa ryateguwe ngo ritere inkunga imishinga yafumbuwe hakoreshejwe ingufu z'ubundi buryo (alternative energy).
Urugero rwa alternative energy hazamo n'ikoreshwa ry'imirasire y'izuba mu gutanga umuriro w'amashanyarazi
Icyakora, Duff yafashe umwanzuro wo gukingiriza izuba bituma imodoka ya ibura imbaraga zituma agera kuri Finish Line aba atsinzwe atyo.
Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy'uburyo inzego z'ubucuruzi mu gihe cyahise n'icy'igihe kizaza mu isi yacu zakomeje gukumira ingufu zitangiza ibidukikije.
kugera aho isi isigaye ihura n'ibiza bidasanzwe birimo imihindagurikire y'ikirere ndetse n'indwara zidasanzwe
3. Ikoreshwa ry'ama robo asimbura ikiremwa muntu ku mirimo hafi ya yose ndetse no kurimbura ikiremwamuntu
Ibi byo ntabwo bizatangira mu mwaka wa 2025 ahubwo no muri uyu mwaka amarobo ari gukoreshwa cyane mu ma kompanyi akomeye y'ubucuruzi kw'isi aho abantu barenga 1000 bamaze gusezererwa burundu ku kazi kari kabatunze bagasimbuzwa ama robo.
Mu minsi ishize nibwo kompanyi ya Amazon nayo yirukanye abakozi bayo bagera kuri 400 ibasimbuza amarobo. Mu buhanuzi bwa Simpson hitezwe ko ikiremwamuntu kigiye gutakaza imirimo bitewe nuko imikoreshereze y'amarobo mu mirimo ya buri munsi igiye kwiyongera.
Abantu bagiye kujya bahurira n'amarobo kw'isoko ry'umurimo kandi biragoye ko watsinda ikintu kitaruha kitagira amarangamutima
Byagaragaye mu gice cyasohotse mu mwaka w'1994 cyitwa Itchy and Scratchy Land aho umuryango umwe muri iyo filime ya The Simpsons yasuye pariki yari iyobowe n'amarobo, muri icyo gice aya marobo ararenga akarimbura ikiremwamuntu akigarurira isi n'abandi barokotse bagasigara babayeho mu bwihisho gusa
Babashije guhanura uko isi y'i Burengerazuba izabaho (ubwo ni muri Amerika), kandi ko za robo zari kuzahindukira icyarimwe zikigomeka ku kiremwamuntu. Mu burengerazuba bw'isi bafite igitekerezo cyo kubaka pariki y'imikino yuzuyemo ama robo zifite ubwenge ari nazo byahanuwe ko zizigomeka ku kiremwamuntu.
Jürgen Schmidhuber, se w'ubwenge bw'ikoranabuhanga, yemeza ko ubwenge buhambaye bw'ikoranabuhanga buzatuma habaho iterambere ry'ikoranabuhanga n'impinduka zikomeye mu mibereho y'abantu mu myaka 30 gusa. Ibyo ni ibyakinwe muri icyo gice cya The Simpsons cyasohotse mu mwaka w'1994 byitezwe kuzasohora mu mwaka wa 2025.
2. Perezida Ivanka Trump
Kubera ko The Simpsons yamaze guhanura ko Donald Trump azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bikaba impamo, biragoye ko umuntu yahakana ko ubuhanuzi bwabo bukurikira buvuga ko umukobwa wa perezida Donald Trump azimamariza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika na bwo buzaba impamo.
Byitezwe ko Ivanka Trump umukobwa wa Donald Trump azimamariza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2028
Mu kiganiro cyo mu mwaka wa 2016, bagaragaje ko umukobwa wa Trump, Ivanka, azahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu mu gihe bigaragara ko muri iyo filime Homer yari yambaye umwenda ugaragaza umukandida ashyigikiye mu matora ya perezida wa repubulika wanditseho "Ivanka 2028".
Hanyuma mu mwaka wa 2017, bongeye gutera igitutu kuri Ivanka mu kwizihiza iminsi 100 se yari amaze ku butegetsi n'ikindi gice cyamweretse asimbuye Ruth Bader Ginsburg mu Rukiko rw'Ikirenga kandi ibyo nabyo byarasohoye, rero ntawashidikanya ku bundi buhanuzi bwitezwe ko butazasohora.
- 1. Intambara 3 y'isi, gutera kw'ama Zombie
- Mu buhanuzi bwa Simpson bwitezwe gusohora nuko harimo n'intambara y'isi ya 3 cg hakaduka igitero cy'ama zombie.
- Ibi ntawabihamya neza gusa nanone ku bw'ubuhanuzi bwagiye bunyura muri iyi filime y'uruhererekane bukaba impamo ntawahakana cg ngo yemeze 100% ko bizaba cg bitazaba niyo mpamvu no mu buhanuzi byitezwe ko bushobora gusohora nabwo burimo.
Intambara y'isi ya 3 cg igitero cy'ama Zombie ni bimwe mubyitezwe mu buhanuzi bwa Simpson mu mwaka wa 2025
Ahubwo hadutse igitero cya za Zombie ikiremwamuntu nticyaba kigeze kw'iherezo ryacyo burundu? Ahubwo se ubu ko ikoranabuhanga ryamaze gutera imbere cyane, ubu habaye intambara y'isi ya 3 bwo ubona yazarangira ite?
Duhe igitekerzo cyawe uko ubyumva cg udukurikire ku mbuga nkoranyambaga zose dukoresha arizo Facebook, Instagram, X (yahoze yitwa Twitter) ndetse na TikTok
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga