UKRAINE: Hatangijwe iserukiramuco ryo kwamamaza uutinganyi kuri Pasika.

Mu gihe abakirisitu bemera Yezu nk’umwami n’umukiza hirya no hino ku Isi biteguye kwizihiza Pasika nk’umunsi bibukaho izuka rye, muri Ukraine hatangijwe iserukiramuco rya filimi zivuga ku bantu babarizwa mu muryango w’abaryamana n’abo bahuje igitsina, LGBTQ, biteza impaka.

Image description
Itangizwa ry'iserukiramuco rya filimi zivuga ku butiganyi mu cyumweru abakirisitu bizihizamo pasika ryateje impaka

Ni iserukiramuco rizwi nka Sunny Bunny, ryatangijwe ku wa Gatanu mutagatifu, mu gihe abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bakoraga inzira y’umusaraba mu kwibuka ububabare Yesu/Yezu yanyuzemo kugeza abambwe ndetse banaramya umusaraba.

 

Iri serukiramuco rya Sunny Bunny ry’uyu mwaka ryatangijwe ku wa 18 Mata rikazasozwa ku wa 25 Mata 2025.

Uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Yulia Tymoshenko, kuri ubu uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yanenze bikomeye icyo cyemezo cyafashwe cyo gutangiza iryo serukiramuco ku wa Gatanu mutagatifu.

 

Depite Aleksey Goncharenko, yagaragaje ko icyo gikorwa kigamije kwica nkana umuco, imyizerere no gutoneka imiryango y’ingabo zaguye ku rugamba.

 

Abinyujije ku rubuga rwa Telegram yavuze ko ari ugusuzugura abantu barenga miliyoni bizera ko uwa Gatanu mutagatifu ari igihe cy’umutuzo, umubabaro no gusenga.

Depite Daniil Getmantsev, yavuze ko kuba bahisemo kubishyira muri ibi bihe abakirisitu bizihiza pasika, bihita biha isura mbi uwo muryango wa LGBTQ.

 

Iri serukiramuco ryatangiye gukorwa muri 2008 ariko nk’iry’umwaka ushize ryabaye muri Kamena 2023.

Ku ruhande rw’abateguye iryo serukiramuco bo bavuga ko batarishyize muri iki gihe bagamije kwibasira abakirisitu.

Bavuze ko abari kuvuga ko byashyizwe mu gihe abakirisitu bari mu bihe bya pasika bagamije kubabangamira, ari abafite urwango muri bo kuko ngo bihabanye n’ukuri.

 

Umuryango w’Abaryamana n’abo bahuje igitsina muri Ukraine warahiriye kuzamura jwi ryabo nubwo hari intambara hagati y’icyo gihugu n’u Burusiya. Bivugwa ko banagize uruhare mu bukangurambaga bwari bugamije gukusanya inkunga yo kugura drones z’igisirikare cya Ukraine no gusaba abaterankunga batandukanye gutanga umusanzu.

 

Ku ruhande rw’u Burusiya bwahagaritse icengezamatwara ry’abagize LGBTQ mu 2022 ndetse bufata uwo muryango nk’umutwe w’iterabwoba guhera mu 2024.

Na MASENGESHO Tombola 54 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe