Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda

Hashize iminsi mike umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye kw'izina rya The Ben ashyize hanze amashusho y'indirimbo ye TRUE LOVE irimo umugore we ugaragara ko akuriwe iy'imvutsi, ni indirimbo yakunzwe na benshi cyane dore ko uyu muryango ugira igikundiro cyane, kuri ubu iyo ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 880 kuri shene ye ya YouTube

Image description
Umuhanzi The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella

Ni mu gihe habura iminsi ibiri gusa kugira ngo uyu muhanzi ufite igitaramo azakorera mu nzu imaze kumenyerwa na benshi mu kwakira ibirori by'imyidagaduro itandukanye mu mujyi wa Kigali ariyo BK Arena akaba ari naho uyu muhanzi azamurikira abafana be umuzingo (album) w'indirimbo amaze igihe asezeranya abafana be.

 

Muri icyo gitaramo hitezwemo udushya twinshi nkuko uyu muhanzi akunze kubigarukaho mu mashusho mato mato agenda asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha bigaragara neza ko umukunzi w'umuziki mwiza wese atakwicara gutyo gusa ngo yemere gucikanwa n'iki gitaramo kizaba ku italiki ya 01 Mutarama 2025 muri BK Arena.

 

Umuhanzi The Ben akunda amatungo yo mu rugo cyane cyane imbwa

 

Tugarutse ku kiganiro yakoreye kuri imwe muri radiyo zikomeye cyane hano mu gihugu cyacu cy'u Rwanda. Umuhanzi The Ben yabajijwe n'umunyamakuru uko biba bimeze iyo akoranye n'umugore we Uwicyeza Pamella mu ndirimbo.

 

Mu magambo ye yagize ati “Biroroshye kuko she's my wife, ikindi hari umuntu nabonye wakoze comment ejobundi narasyisomye ahari sinibuka neza, avuga ati ‘NTAKIZA NKO KUGIRA MUGORE MWIZA KUKO ISAHA N’ISAHA  URAMUTSE UKORA IBINTU BIJYANYE N'UMUZIKI NTA KIZA NKO KUGIRA UMUGORE MWIZA KUKO ISAHA N'ISAHA WAMUKORESHA MURI VIDEWO ZAWE'”.

 

Miss Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben

 

Yakomeje agira ati “Iyo dukoranye biba byiza abantu barabikunda ni umuntu abantu bakunda ni umuntu ufite igikundiro cy'Imana niko navuga, so iyo duhuje rero tugashyira amaboko hamwe we produce ikintu cyiza abantu bishimira”

 

Uwicyeza Pamella umugore uberwa n'amafoto rwose

 

Abajijwe ku mwihariko w'igitaramo cye yirinze kugira byinshi abivugaho gusa agaruka ku ma performance y'ibanga azabaho abantu batari bazi y'indirimbo ze yakoranye n'abandi bahanzi ariko bakaba batarigeze bagaragara ku rubyiniro bari kumwe baririmbana za ndirimbo. Izo performance z'ibanga zirimo n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda no muri Afurika.

 

Umuntu wese uzaba ari muri iki gitaramo afite amahirwe menshi yo kuzabona abahanzi benshi batandukanye ku rubyiniro n'uyu muhanzi baririmbana indirimbo nyinshi yakoranye nabo, harimo na Diamond Platnumz

 

Mu bahanzi bakomeye bategerejwe muri iki gitaramo biravugwa ko n'umuhanzi Diamond Platnumz nawe azaba ahari

 

Abajijwe niba umugore we Uwicyeza Pamella ugaragara mu mashusho y'indirimbo TRUE LOVE ko akuriwe niba koko yaba yarabyaye umva uko yasubije

 

Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben ukuriwe bigaragara rwose

 

Video yose: https://www.instagram.com/reel/DEMIVKgIe-s/?igsh=MXVpd2M1czU4cjBmOA==

 

Duhe igitekerezo cg udukurikire ku mbuga nkoranyambaga zose dukoresha arizo FaceBook, Instagram, X (yahoze yitwa Twitter) ndetse na TikTok

by Admin 450 view

Ibitekerezo (1)

  1. Hello there, Standing out in today’s crowded marketplace can be challenging, but with proper media exposure, your brand can rise above the competition. At Global Wide PR, we’re giving you a free feature on Digital Journal to showcase your brand and enhance credibility. This is a no-cost opportunity to showcase your story to a wider audience. Additionally, we offer publishing on AP News, Yahoo Finance, Morning Star, and 300+ additional reputable sites for only $197, giving your brand even greater reach and visibility. Should this resonate with your business needs, reply with ""FREEPR"" and I’ll send you more details. Best wishes, Claudine Global Wide PR If you no longer want to hear from us, we’ve made it quick and easy. Go to https://bit.ly/remove-newsletter and fill out the form with your website address.

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga