Abakoresha Internet ya 4G mu Rwanda bageze kuri miliyoni 4,5
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwerekanye ko imibare y’abakoresha internet ya 4G mu Rwanda ikomeje gutumbagira aho kuri ubu bageze kuri 4.538.079.

rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwerekanye ko imibare y’abakoresha internet ya 4G mu Rwanda ikomeje gutumbagira aho kuri ubu bageze kuri 4.538.079.
Ubwo bwiyongere bubaye nyuma y’uko Ikigo kiranguza Internet ya 4G mu Rwanda, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN), cyambuwe kwiharira isoko, ibindi bigo by’itumanaho bigahabwa rugari.
Ibyo byatumye ibigo nka MTN, Airtel n’ibindi bitanga serivisi za Internet byoroherwa no kugurisha internet ya 4G.
RURA yagaragaje ko mu mwaka umwe icyo cyemezo gishyizweho, umubare w’abakoresha 4G wiyongereye ku kigero cya 776%, aho wavuye ku bantu 518.111 wari uriho muri Kamena 2023, ukagera ku bantu 4.538.079 muri Nzeri 2024.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles yabwiye The NewTimes ko intambwe yo kongera uburyo 4G na 5G bigera hirya no hino mu gihugu izagirwamo uruhare n’abari muri urwo rwego bose barimo MTN, Airtel n’ibindi hagamijwe kuziba icyuho kikigaragara.
Yagaragaje ko kuri ubu Airtel yatangije uburyo bwisumbuyeho mu guhamagara buzwi nka VoLTE, bufasha mu koroshya ubwumvane mu gihe cyo guhamagarana kandi ko MTN iri mu myiteguro yo kubutangiza.
Yashimangiye ko icyo cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda kizazamura uburyo bw’ihangana mu bucuruzi n’itangwa rya serivisi nziza.
Ati “Abakiliya ubu bashobora guhitamo gukoresha MTN, Airtel na KTRN mu kubona 4G, mu gihe mbere byari byihariwe na KTRN. Ibigo nka MTN bifite internet ya 3G na 4G kandi ku giciro kimwe, birumvikana ko byazamuye uburyo abantu babonamo internet kuko bihendutse.”
Yemeje ko izo mpinduka kandi zizatanga umusanzu ukomeye mu kwagura umuyoboro n’ibikorwaremezo bikenewe ngo u Rwanda rukoreshe internet ya 5G.
Umuyobozi w’Ikigo gicuruza Internet ya 4G, Mango 4G, Niyomugabo Eric, yagaragaje ko kuba hari ihangana mu bucuruzi bituma abakora ishoramari bahanga udushya kandi bakazamura uburyo batangaga serivisi bagamije gukurura abakiliya.
Ati “Ibi byadufashije kugabanya ibiciro ku birebana n’ibikorwaremezo bituma serivisi dutanga irushaho guhenduka no kuboneka byoroshye ku baturage by’umwihariko mu bice tutageragamo.”
“Kuri twe kugira ngo dukomeza kuguma ku isoko riri kugenda ritera imbere, byadusabye gushyiraho uburyo bwo kuzana udushya duhoraho tudutandukanya n’abo duhanganye ku isoko.”
Ibigo bitanga serivisi za Internet ya 4G kuri ubu bihanze amaso 5G mu gukomeza kwagura itangwa rya serivisi, kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye ndetse n’ihangana mu bucuruzi.
Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.
Isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.
Mu Ukwakira 2023, u Rwanda rwakorewemo igerageza rya mbere rigamije gutanga internet ya 5G iturutse ku byuma by’ikoranabuhanga mu by’itumanaho bishyirwa mu kirere.
Iryo gerageza ryagaragaje ko ikoranabunga ry’ikigo Softbank cyo mu Buyapani cyarikoraga ryatanze internet ya 5G nibura mu gihe cy’iminsi 73 riri mu kirere.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga