Acunga Abanyarwanda bamaze kuryama aba ahinduye ikipe. Kapiteni w’amavubi Djihadi yabonye ikipe nshya!!

Nyuma y'amasaha make cyane atandukanya n'ikipe yo muri Ukraine, Djihad Bizimana yamaze kubona ikipe nshya ikinamo mugenzi we bakinana mu mavubi!

Image description
Djihad Bizimana yamaze gusinya muri Al Ahly Tripoli yo muri Libya

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yerekeje muri Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine yari amazemo umwaka n’igice.

 

Iyi kipe ibicishije ku rukuta rwayo rwa instagram yashyizeho amafoto ya Djihad Bizimana ari gusinya amasezerano muri iyi kipe.

Ibi byabaye nyuma y’aho Bizimana yari amaze gushimira Kryvbas Kryvyi Rih.

Yagize ati “Nzakumbura buri umwe. Mwarakoze ku nshyigikira ndetse n’ibihe twagiranye. Ndifuriza ikipe gukomeza gutsinda.”

Uyu mukinnyi yagiriye ibihe byiza muri Ukraine kuko muri uyu mwaka bakinnye amajonjora ya UEFA Europa League. Icyo gihe, bari basoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona n’amanota 57.

 

Djihad Bizimana yakinnye imikino 2 muri UEFA Europa League ubwo Kryvbas Kryvyi Rih yakurwagamo na Victoria Plzen yo muri Czech Republic 

 

Al Ahli Tripoli SC yerekejemo ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Libya inagira abafana banshi cyane muri icyo gihugu.

Bizimana agiyeyo asanga mugenzi w’Umunyarwanda, myugariro Manzi Thierry ndetse n’umutoza Didier Gomes Da Rosa babanye muri Rayon Sports.

Bizimana Djihad w’imyaka 28 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.

Iyi kipe niyo yavuyemo yerekeza muri Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine yakiniraga kugeza ubu.

 

Djihad Bizimana yamaze kwerekanwa nk'umukinnyi wa Al Ahly Tripoli, azajya yambara nimero 23 mu mugongo

 

kapiteni w'amavubi kandi asanzeyo Manzi Thierry basanzwe bakinana mu ikipe y'igihugu 

 

Bizimana Djihad yajyaga yambara n'igitambaro cya kapiteni muri  Kryvbas Kryvyi Rih
Na Ishimwe Gad 106 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga