Amad Diallo yasinye Amasezerano mashya azamugeza muri 2030 akiri Old Trafford
Amad Diallo yashyize umukono ku masezerano mashya muri Man Utd nyuma y'amasezerano ye ya mbere yagombaga kurangira mu mpeshyi; Amasezerano mashya ya Diallo azamufasha kuguma Old Trafford kugeza mu mpeshyi ya 2030; uyu musore w'imyaka 22 yagize ati: "Mfite intego zikomeye mu mupira w’amaguru kandi ndashaka kwandika amateka muri Manchester United".
Diallo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba United kuva Ruben Amorim yafataga inshingano mu Ugushyingo, amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itandatu ishize, harimo n'igitego cyo kunganya mu mukino wo ku Cyumweru batsinzwe na Liverpool 2-2.
Uyu mukinnyi w'imyaka 22 ukomoka muri Cote d'Ivoire, umaze gukina imikino 50 agatsinda ibitego icyenda kuva yagera Old Trafford avuye muri Atalanta mu 2021, ubariyemo n’igihe yari mu ntizanyo muri Rangers na Sunderland.
"Ntewe ishema cyane no kuba nasinye amasezerano mashya. Nagize ibihe byiza cyane muri iyi kipe ariko kandi hari n'ibindi byinshi nshaka kugeraho mugihe kizaza ", Diallo aganirira ku rubuga rw’ikipe.
Yakomeje agira ati “Mfite intego zikomeye mu mupira w'amaguru kandi nifuza kwandika amateka muri Manchester United”.
Daillo aravuga ati, “Kuva aho ngereye hano mu myaka ine ishize, namenye ibintu byinshi. Ndashimira cyane abatoza n'abakozi bamfashije gutera imbere n'abafana badahwema kungaragariza ko banshyigikiye umunsi ku munsi”.
"Niteguye gutanga ibyo mfite byose kugira ngo mfashe iyi kipe kandi nongere ntume abakunzi bayo baterwa ishema nayo".
Jason Wilcox, umuyobozi mu bijyanye na tekinike muri Manchester United avuga ku mukinnyi Amad Diallo nyuma yuko yongereye amasezerano
Umuyobozi wa United Jason Wilcox yemeza ko Diallo azagira akamaro kanini muri iyi kipe.
Wilcox yagize ati "Buri wese yishimiye iterambere rya Amad - ubuhanga bwe ku mupira, ubuhanga n'ubushake bituma aba igice cy'ingenzi cy'ahazaza ha Manchester United".
Akomeza agira ati "Imyaka myiza cyane mu mwuga we iri imbere ye kandi twese dutegerezanyije amatsiko gufasha Amad kugera ku gasongero ke kanyuma no kugera ku ntsinzi muri iyi kipe mu bihe biri imbere".
Manchester United iri ku mwanya wa 13 muri Premier League n'intsinzi esheshatu mu mikino 20 ndetse ku Cyumweru izasura ikipe ya Arsenal mu mukino wo guhatanira itike y'icyiciro cya gatatu cya FA Cup.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga