AMAVUBI: AHO UMUTINDI YANITSE NTIRIVA
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ntizakina Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya muri Kanama 2025.
Kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 ni bwo habaye tombola y’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, yabereye i Nairobi muri Kenya.
Ni tombola yitabiriwe n’abahagarariye byinshi mu bihugu bizakina iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 1-28 Gashyantare 2025, ariko ryigijwe inyuma amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ibikorwaremezo bizakenerwa bitaratungana neza.
Amakipe 19 azarikinira, arimo abiri ataramenyekana, yagabanyijwe mu matsinda ane aho Uganda, Tanzania na Kenya byashyizwe mu matsinda atatu abanza nk’ibihugu bizakira irushanwa, mu gihe Sénégal yatwaye CHAN iheruka yashyizwe mu Itsinda D.
Muri tombola, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amarushanwa n’Ibikorwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Samson Adamu, yavuze ko ibihugu bibiri bitaramenyekana bizava hagati ya Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Malawi, Afurika y’Epfo na Gabon.
Ibi bivuze ko Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezereye Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri ryakinwe mu Ukuboza 2024, itazitabira iri rushanwa.
Tombola yasize Kenya iri mu Itsinda A hamwe na Maroc, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.
Itsinda B rigizwe na Tanzania, Madagascar, Mauritania, Burkina Faso na Repubulika ya Centrafrique.
Itsinda C ririmo Uganda, Niger, Guinée n’ibihugu bibiri bizabona itike nyuma. Ni mu gihe Itsinda D ririmo Sénégal, Congo, Sudan na Nigeria.
Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rutabona ticket ya CHAN dore ko ruheruka kwitabira iri rushanwa muri 2021 ubwo rwagarukiraga muri ¼ cy'irangiza. CHAN iheruka amavubi yasezerewe na Djibouti mu mikino yanyuma yo gushaka itike y'iri rushanwa ryabaye muri 2022.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga