AMERIKA: Irondaruhu ryazuriwe umugara ryateye Jammie Foxx umukinnyi w'amafilimi inkecye.

Umukinnyi wa filimi Jamie Foxx, ntabwo yishimiye gusibwa kw’amagambo y’ubukangurambaga ‘Black Lives Matter’ yari yaranditswe i Washington D.C. muri Amerika, mu rwego rwo kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura muri iki gihugu.

Image description
Umukinnyi wa filimi Jamie Foxx utashimishijwe n'uuburyo irondaruhu ridashira muri Amerika yongeye kwikoma Leta yaho.

Iki cyemezo cyatumye Jamie Foxx yijundika Donald Trump watanze iri tegeko binyuze mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ‘White House’.

Aya magambo yari yarashushanyijwe muri uyu Mujyi mu 2020 nyuma y’urupfu rwa George Floyd, wishwe n’umupolisi w’umuzungu.

Uru rupfu rwakuruye imyigaragambyo ikomeye yo kurwanya irondaruhu n’ihohoterwa bikorerwa abirabura.

Abantu benshi babonaga aya magambo nk’ikimenyetso gikomeye cyo kurwanira ubutabera bw’abirabura ndetse Jamie Foxx, yatekerezaga ko azahoraho, ariko ubu yatangiye gusibwa.

Jamie Foxx yavuze ko gusibwa kw’aya magambo ari intambwe isubira inyuma mu rugendo rwo kwishyira ukizana kw’abirabura muri Amerika.

Gusiba aya magambo byatangiye nyuma y’uko Meya wa Washington, D.C., Muriel Bowser, ashyizweho igitutu na White House. Umushinga w’itegeko rishya washyizweho, uteganya ko Washington D.C.; itazabona inkunga ya Leta mu gihe aya magambo yaba adahinduwe cyangwa se ngo asibwe burundu.

Uwo mushinga w’itegeko mushya wazanywe na Depite wa Georgia, Andrew Clyde, wanavuze ko aho hantu hakwiye kwitwa “Liberty Plaza” aho kwitwa “Black Lives Matter Plaza.”

Jamie Foxx nyuma yo kubona ibyategetswe byatangiye gushyirwa mu ngiro, ndetse aya magambo yatangiye gusibwa yagaragaje ko iki gikorwa kibabaje kandi giteye agahinda.

Ati “Birababaje. Nibuka ukuntu twarwaniye ko bikorwa none byatangiye gukurwaho.”

Gusiba aya magambo birahenze kuko bigomba gutwara miliyoni 610 z’Amadolari ya Amerika [arenga miliyoni 860 Frw]. Nanone, bizatwara igihe kinini kuko bizamara hafi amezi abiri kugira ngo bisibangane burundu. Abantu benshi bibaza impamvu Leta izakoresha ayo mafaranga yose mu gusiba ikintu cyari gihagarariye uburenganzira bw’Abirabura.

Na MASENGESHO Tombola 14 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga