APR FC: Denis Omedi yafashe Kiyovu Sport avunira mu ivi, akomeza kwigarurira imitima y’abafana ba Nyamukandagira.
Ubutatu butagatifu bwa APR FC burimo Denis Omedi, Cheikh Djibril Outtara na Hakim Kiwanuka babanje mu kibuga ku mukino wabo wa mbere wa Shampiyona. Denis Omedi akubita Kiyovu Sport akanyafu!!!!

Umunya-Uganda Denis Omedi yatsinze ibitego bibiri ubwo APR yavaga inyuma itsinda Kiyovu Sports Club ibitego 2-1 kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare, kugira ngo igabanye icyuho hagati yayo n’ikipe iri ku mwanya wa mbere muri Rwanda Premier League aho APR FC irushwa amanota abiri gusa.
Umukinnyi mushya w'ikipe y'ingabo yashyize izina rye ku rutonde rw'abatsinze ku mukino wabo wa mbere muri shampiyona mu mukino watumye abafana n'abayobozi b'ikipe bamwishimira, ariko kandi bituma Kiyovu irushaho guhangana no kumanuka.
Umutoza mukuru wa APR, Darko Novic, yabanje mu kibuga Omedi, mugenzi we Hakim Kiwanuka na Djibril Ouatarra, bose binjiye muri iyi kipe mu mu igura n’igurisha ryo muri Mutarama.
Uko ari batatu nibo bari bayoboye ubusatirizi bwa NYAMUKANDAGIRA, mu gihe Gilbert Mugisha yabuze kuri uyu mukino kubera impamvu zitavuzwe.
Ku rundi ruhande, Cherif Bayo, Darcy Mutunzi na Kevin Ishimwe bayoboye ubusatirizi bwa Kiyovu ubwo umutoza mushya Marcel Lomami yageragezaga gutsinda APR, kugira ngo arebe ko ikipe yayivana muri zone y’amakipe abiri ahangana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Amakipe yombi yatangiye asatira cyane, ariko Kiyovu niyo yatunguye APR ikomeza kuyirusha cyane. Uku kwiharira umukino no gusatira kw'ikipe yari ku mwanya wa nyuma, kwatanze umusaruro ku munota wa 11 ubwo umukinnyi mushya David Niyo yatsindaga igitego cya mbere cya Kiyovu Sport ku mupira yatereye kure y’izamu.
Iki gitego cyakanguye abakinnyi ba APR FC batangiraga gukina bashaka kwishyura. Seidu Dauda na Bosco Ruboneka ni bo bari bayoboye umukino wo hagati, bituma ba rutahizamu babo binjira rubuga rw’amahina rwa Kiyovu Sports aba ariho bakinira.
Ku munota wa 25 w'umukino Omedi, wari umaze igihe yazonze abakinnyi b'inyuma ba Kiyovu, yatsinze igitego ku mupira yahawe na Ruboneka byahise byongerera morare ikipe ya APR.
Ouattara na Bah babonye uburyo bwinshi bwari guha insinzi ikipe y'ingabo ariko kububyaza umusaruro bikomeza kuba ingorabahizi. Ku munota wa 41 Omedi yongeye kunyeganyeza incundura, ni umupira wari uvuye kuri koroneri Cheikh Djibril awuboneza mu izamu n’umutwe myugariro wa Kiyovu awukuramo usanga Omedi wari uhagaze wenyine awushyira mu ncundura n’umutwe.

Igice cya kabiri cy'umukino Kiyovu Sport yagarutse ifite ingufu ishaka kwishyura APR ariko nta n'imwe mu igerageza ryayo yashoboye gutanga umusaruro.
APR yahushije uburyo bwinshi kuri Kiwanuaka, Mamadou Sy winjiye mu kibuga asimbuye n'abandi benshi ari bo babigizemo uruhare.
Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1, ubu ikaba iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 34, mu gihe Kiyovu Sport yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.






Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga