APR FC: Denis Omedi yafashe Kiyovu Sport avunira mu ivi, akomeza kwigarurira imitima y’abafana ba Nyamukandagira.

Ubutatu butagatifu bwa APR FC burimo Denis Omedi, Cheikh Djibril Outtara na Hakim Kiwanuka babanje mu kibuga ku mukino wabo wa mbere wa Shampiyona. Denis Omedi akubita Kiyovu Sport akanyafu!!!!

Image description
Denis Omedi yafashije APR FC kubona amanota 3 ku mukino batsimo Kiyovu Sport

Umunya-Uganda Denis Omedi yatsinze ibitego bibiri ubwo APR yavaga inyuma itsinda Kiyovu Sports Club ibitego 2-1 kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare, kugira ngo igabanye icyuho hagati yayo n’ikipe iri ku mwanya wa mbere muri Rwanda Premier League aho APR FC irushwa amanota abiri gusa.

 

Umukinnyi mushya w'ikipe y'ingabo yashyize izina rye ku rutonde rw'abatsinze ku mukino wabo wa mbere muri shampiyona mu mukino watumye abafana n'abayobozi b'ikipe bamwishimira, ariko kandi bituma Kiyovu irushaho guhangana no kumanuka.

 

Umutoza mukuru wa APR, Darko Novic, yabanje mu kibuga Omedi, mugenzi we Hakim Kiwanuka na Djibril Ouatarra, bose binjiye muri iyi kipe mu mu igura n’igurisha ryo muri Mutarama.

 

Uko ari batatu nibo bari bayoboye ubusatirizi bwa NYAMUKANDAGIRA, mu gihe Gilbert Mugisha yabuze kuri uyu mukino kubera impamvu zitavuzwe.

 

Ku rundi ruhande, Cherif Bayo, Darcy Mutunzi na Kevin Ishimwe bayoboye ubusatirizi bwa Kiyovu ubwo umutoza mushya Marcel Lomami yageragezaga gutsinda APR, kugira ngo arebe ko ikipe yayivana muri zone y’amakipe abiri ahangana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Amakipe yombi yatangiye asatira cyane, ariko Kiyovu niyo yatunguye APR ikomeza kuyirusha cyane. Uku kwiharira umukino no gusatira kw'ikipe yari ku mwanya wa nyuma, kwatanze umusaruro ku munota wa 11 ubwo umukinnyi mushya David Niyo yatsindaga igitego cya mbere cya Kiyovu Sport ku mupira yatereye kure y’izamu.

 

Iki gitego cyakanguye abakinnyi ba APR FC batangiraga gukina bashaka kwishyura. Seidu Dauda na Bosco Ruboneka ni bo bari bayoboye umukino wo hagati, bituma ba rutahizamu babo binjira rubuga rw’amahina rwa Kiyovu Sports aba ariho bakinira.

 

Ku munota wa 25 w'umukino Omedi, wari umaze igihe yazonze abakinnyi b'inyuma ba Kiyovu, yatsinze igitego ku mupira yahawe na Ruboneka byahise byongerera morare ikipe ya APR.

 

Ouattara na Bah babonye uburyo bwinshi bwari guha insinzi ikipe y'ingabo ariko kububyaza umusaruro bikomeza kuba ingorabahizi. Ku munota wa 41 Omedi yongeye kunyeganyeza incundura, ni umupira wari uvuye kuri koroneri Cheikh Djibril awuboneza mu izamu n’umutwe myugariro wa Kiyovu awukuramo usanga Omedi wari uhagaze wenyine awushyira mu ncundura n’umutwe.

 

Denis Omedi nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cyo kwishyura ku mupira yarahawe na Ruboneka

 

Igice cya kabiri cy'umukino Kiyovu Sport yagarutse ifite ingufu ishaka kwishyura APR ariko nta n'imwe mu igerageza ryayo yashoboye gutanga umusaruro.

 

APR yahushije uburyo bwinshi kuri Kiwanuaka, Mamadou Sy winjiye mu kibuga asimbuye n'abandi benshi ari bo babigizemo uruhare. 

Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1, ubu ikaba iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 34, mu gihe Kiyovu Sport yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.

 

Denis Omedi yishimira igitego cye cya kabiri cyahesheje intsinzi ikipe ya APR FC

 

Abakinnyi 11 Umutoza Darco Novic yari yabanje mu kibuga kuri uyu mukino bari Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Cheikh Djibril Outtara bose baguzwe mu kwezi kwa mbere

 

Cheikh Djibril Outattara yakinnye umukino we wa mbere muri shampiyona y'u Rwanda

 

 

 

Na Ishimwe Gad 57 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga