APR FC ifashe RUTSIRO FC iyibaga ntakinya mu maso ya mukeba Rayon Sport ihita ifata umwanya wa mbere.
APR FC inyaggiye ikipe ya RUSTIRO FC umuba w'ibitego, ibi byose bikaba byabereye mu maso y'abakeba bayo Rayon Sport dore ko abakinnyi bayo bari ku kibuga.

Ikipe ya APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 5-0 mu mukino wo ku munsi wa 25 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ihita ifata umwanya wa mbere.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade Umuganda.
Umukino watangiye ikipe ya APR FC iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Djibril Outtara gusa umunyezamu wa Rutsiro FC aratabara.
Bidatinze Rutsiro FC nayo yaje kubona uburyo ku ishoti ryari rirekuwe na Makola Basilua Jeremie gusa umupira unyura hejuru y'izamu kure.
Ikipe y'Ingabo z'igihugu yakomeje kubona uburyo ku mipira yahindurwaga mu rubuga rw'amahina hashakwa abarimo Denis Omedi na Djibril Outtara ariko ntibayibyaze umusaruro.
Ku munota wa 38 APR FC yaje gufungura amazamu ku mupira Mugisha Gilbert yarahaye Niyomugabo Claude nawe akoresha ukuguru kwe kw'ibumoso awuzamura mu rubuga rw'amahina ubundi Umunya-Burkinafaso, Djibril Outtara ashyiraho umutwe uruhukira mu nshundura.
Nyuma yuko Rutsiro FC itsinzwe yakomeje kurangara ubundi ku munota wa 45 Nyamukanagira ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira yari abonye kubera amakosa ya ba myugariro.
Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje ikomeza gusatira n'ubundi gusa Denis Omedi akarata uburyo yabonaga.
Umutoza wa Rutsiro,Gatera Moussa yakoze impinduka mu kibuga gusa bikomeza kwanga.
Ku munota wa 66 umunyezamu wa Rutsiro,Matumele Arnold yakoze amakosa yihera umupira Mamadou Lamine Bah nawe ahita awushyira kwa Denis Omedi awushyira mu nshundura igitego cya 3 kiba kirabonetse.
Nyuma y'iminota 2;APR FC yabonye igitego cya 4 gitsinzwe na Mamadou Lamine Bah ku mupira yarahawe na Djibril Outtara.
Ku munota wa 76 ikipe y'Ingabo z'igihugu yabonye igitego cya 5 gitsinzwe na Victor Mbaoma wari winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira yarahawe na Niyomugabo Claude.
Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 5-0 ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 52 aho irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 2. Murera ifitanye umukino na Etincelles FC ku munsi wejo.
Indi mikino yakinwe, Bugesera FC yatsinze Marine FC 2-1,AS Kigali inganya na Mukura VS 1-1 naho Musanze itsinda Muhanzi United 1-0.
Kugeza kuri ubu amakipe atatu ya nyuma ni Marine FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 27,Muhanzi United iri ku mwanya wa 14 n'amanota 26 na Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 20.




Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (1)
raxAtM ChhCGzw suMdVjQK
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga