APR FC imanuye imwe mu ntwaro zikomeye ivuye muri Uganda
Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Umunya-Uganda Hakim Kiwanuka, uri mu bakinnyi bahagaze neza muri Uganda Premier League.

Uyu mukinnyi usatira izamu anyuze iburyo, ufite izina ry'akabyiniriro ka Boda Boda yahawe n'abafana, amaze gutsindira Villa SC ibitego bitanu muri Shampiyona ya Uganda igeze ku munsi wa 14.
Kiwanuka ni we kandi watsinze igitego cyafashije Uganda gusezerera u Burundi mu ijonjora rya kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’Ukuboza.
Umwe mu bayobozi ba APR FC yemereye ikinyamakuru IGIHE ko bamaze gusinyisha uyu mukinnyi wari usigaje umwaka n’igice, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Iyi kipe yambara umukara n’umweru ikomeje gushaka uko yakongeramo abandi bakinnyi muri iyi Mutarama kugira ngo izabe ikomeye mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Hakim Kiwanuka yageze muri Villla SC muri Nzeri 2023, avuye muri Proline FC ndete yigeze kujya mu igerageza i Burayi.
Mu mwaka w’imikino ushize, yafashije Jogoo nk’uko Villa SC bayita, kwegukana Igikombe cya Shampiyona, by’akarusho atsinda mu mukino wa nyuma iyi kipe yatsinzemo NEC ibitego 2-0.
Kiwanuka ni umwe mu bakinnyi batatu Villa SC yagenderagaho mu busatirizi, aho yafatanyaga na Patrick Jonah Kakande ndetse na Charles Lwanga bita Neymar.

Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga