APR FC Imanuye INDEGE YO KU BUTAKA I NYARUGENGE!!!!

NYAMUKANDAGIRA mu isura nshya mu mukino yo kwishyura!!! Bus nshya, abakinnyi bashya ndetse n'ubuyobozi bushoboye!! Umuriro uraza kwaka i Nyarugenge.

Image description
"APR FC izaba ifite Bus nshya mu minsi mike." Lt Col Alphonse MUYANGO ushinzwe ibikoresho by'ikipe n'imikoresherezwe yabyo(logistic)

Hari mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye Kimihurura ku cyicaro cya APR FC, ikigsniro cyari kiyobowe na Chairman w'iyi Kipe Brig Gen Deo RUSANGANWA.

Mu bibazo byinshi byabajijwe, hari ababajije impamvu APR FC itagira imodoka yayo ndetse iriho n'ibirango byayo dore ko ubundi iyi ikipe isanzwe igenda mu modoka za Minisiteri y'ingabo.

 

Mu gusubiza Lt Col Alphonse MUYANGO ushinzwe ibikoresho by'ikipe  n'imikoresherezwe yabyo akaba n'umunyamabanga Mukuru w'agateganyo yagize ati “APR FC izaba ifite BUS NSHYA mu minsi mike. Ugomba kuyigurra yamaze guhabwa purchase order, mu minsi 45 igisubizo kizaba kibonetse.”

 

Mu busanzwe ikipe ya  APR FC ndetse n'abakozi bayo batwarwa mu modoka za minisiteri y'ingabo haba kujya mu myitozo ndetse n'igihe bagiye gukina imikino y'amarushanwa atandukanye.

APR FC iheruka gutwarwa n'imodoka iriho ibirango byayo ubwo bishimiraga igikombe cya 2023/2024, ubwo hafashwe imodoka ya Volcano isanzwe bakayishyiraho ibirango by'ikipe.

 

Muminsi mirongo ine n'itanu APR FC iraba yamaze kubona imodoka yayo izajya ibatwara aho bagiye hose imbere mu gihugu. Ibi byamaze kwemezwa n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

 

Na Ishimwe Gad 177 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga