APR FC isinyishije undi mwataka ukomeye w'ikipe y'igihugu ya Uganda Cranes
APR FC nyuma yo kwibika ho Hakim Kiwanuka waturutse mu ikipe ya SC Villa, ubu yasinyishije rutahizamu ukomeye Denis Omedi, uturutse mu ikipe ya Kitara United akaba na rutahizamu wa Uganda Cranes.

Uyu mukinnyi wakiniraga ikipe yo muri Uganda aherutse mu birori bya FIFA byo gutanga ibihembo mu byiciro bitandukanye aho igitego cye cyari cyabaye nominated mu bitego byiza mu mwaka ushize (Puskás Award). Ni igitego yatsinze ubwo Kitara yakinaga na KCCA, ndetse iki gitego kikaba cyarasoje ku mwanya wa gatatu.
Uyu mukinnyi kandi asanzwe akinira ikipe y'igihugu ya Uganda Cranes aho aherutse no gutsinda igitego ubwo Uganda yakinaga n'ikipe ya Africa y'epfo mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Africa kizabera muri Maroc. Uyu mukinnyi yari muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi umwaka ushize w'imikino muri shampiyona ya Uganda aho yasoje afite ibitego 15.
Ikipe ya APR FC ikomeje urugendo rwo kwiyubaka ishak undi mukinnyi umwe nawe ukina asatira dore ko abakinnyi baguzwe mu kwezi kwa 7 umwaka ushize batayihiriye nkuko byari byitezwe.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga