APR FC mu isura y'intare yazuye umugara, Yanyagiye Police FC! Rayon Sport mu bwoba bwinshi bwa Derby!
Mu mvura y'ibitego APR FC yanyagiye Police FC mu mukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona, Byateye ubwoba abakunzi b'ikipe ya Rayon Sport yari yatakaje amanota abiri imbere ya Gasogi.

APR FC yatsinze ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wayihuje na Police FC, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, igira amanota 40 ayifasha gusingira Rayon Sports FC zihanganiye igikombe.
APR FC ni yo yinjiye mu mukino mbere ndetse ku munota wa kabiri, Hamisi Kiwanuka yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC ariko ku bw’amahirwe make unyura hejuru y’izamu.
Uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda yafunguriye APR FC amazamu, ubwo yatsindaga igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa karindwi. Ni igitego yatsindishije umutwe nyuma yo guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa Police FC.
Umukino ugeze ku munota wa 27, Ruboneka Jean Bosco yambuye umupira Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, ariruka aha umupira Djibril Ouattara, wananiwe kuwushyira mu izamu ari wenyine awutera hejuru.
Nyuma y’ubu buryo Police FC yazamutse yiruka cyane, Achraf Mandela, aha umupira Ani Elijah warebanaga n’umunyezamu ariko ateye ishoti Ishimwe Pierre arikuramo.
Denis Omedi wa APR FC yibye umugono Ndizeye Samuel wari uyoboye ubwugarizi bwa Police FC, aha umupira Djibril Ouattara wawupfushije ubusa akananirwa kuwushyira mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iyoboye umukino, mu cya kabiri Umutoza wayo, Darko Nović, akuramo Lamine Bah na Hakim Kiwanuka, hajyamo Byiringiro Gilbert na Seidu Yussif.
Ni impinduka zahise zitanga umusaruro kuko ku munota wa 47 yashyizemo igitego cya kabiri cyinjijwe na Djibril Ouattara nyuma yo kugundagurana kw’amakipe yombi imbere y’izamu rya Police FC ryarimo Niyongira Patience.
Ku munota wa 54, Denis Omedi yashyizwe hasi na Issa Yakubu ageze mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ahita atanga penaliti idashidikanywaho, Djibril Ouattara ayitereka mu izamu.
Umukino ugiye kurangira ku munota wa 90, Akuki Djibrine yatsindiye Police FC igitego ku mupira yahawe na Henry Msanga, ku munota wa gatatu w’inyongera ibona penaliti yahushijwe na Mugisha Didier.
Nyuma yo gutsinda ibitego 3-1, APR FC yagize amanota 40 atuma ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports FC iyoboye Shampiyona y’u Rwanda. Aya makipe yombi azahurira mu mukino utaha uteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2025, ukazabera kuri Stade Amahoro.



Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga