Argentine: Ese ni koko imperuka yaba yageze?

Amazi yahindutse umutuku cyane ku wa 6 Gashyantare 2025, yaturukaga muyoboro w’amazi wa Sarandi uherereye mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, wisuka mu ruzi rwa la Plata. Minisiteri y’Ibidukikije ya Argentine yatangaje ko bamaze gufata impagararizi muri Sarandi, ngo basuzume barebe icyatumye amazi ahinduka umutuku. Ku ruhande rw’abaturage baturiye uyu muyoboro w’amazi, bavuga ko amasosiyete menshi yo muri ako gace harimo n’inganda z’imyenda, ajugunya imyanda mu mazi bagakeka ko ari byo byagize uruhare mu guhinduka kwayo. Umuturage witwa Silvia yabwiye C5N ko mu minsi ishize aya mazi yari yahindutse umuhondo ndetse arimo ibinyabutabire bahumekaga bakarwara mu myanya y’ubuhumekero.

Image description
Amazi y’umugezi utemba wisuka mu ruzi rwa Plata muri Argentine yahindutse umutuku, bihagarika imitima y’abaruturiye.

Amazi yahindutse umutuku cyane ku wa 6 Gashyantare 2025, yaturukaga muyoboro w’amazi wa Sarandi uherereye mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, wisuka mu ruzi rwa la Plata.

Minisiteri y’Ibidukikije ya Argentine yatangaje ko bamaze gufata impagararizi muri Sarandi, ngo basuzume barebe icyatumye amazi ahinduka umutuku.

Ku ruhande rw’abaturage baturiye uyu muyoboro w’amazi, bavuga ko amasosiyete menshi yo muri ako gace harimo n’inganda z’imyenda, ajugunya imyanda mu mazi bagakeka ko ari byo byagize uruhare mu guhinduka kwayo.

Umuturage witwa Silvia yabwiye C5N ko mu minsi ishize aya mazi yari yahindutse umuhondo ndetse arimo ibinyabutabire bahumekaga bakarwara mu myanya y’ubuhumekero.

Na MASENGESHO Tombola 56 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe