Atletico Madrid yasinye amezerano yo kwamamaza VISIT RWANDA

Nyuma y'amakipe nka Arsenal, PSG, Bayern Munichen sanzwe afitanye amasezerano na VISIT RWANDA, Atletico Madrid nayo yasinye amasezerano yo kwamamaza VISIT RWANDA

Image description
Visit Rwanda yasinyanye amasezerano na Atletico Madrid

Ikipe ya Atletico Madrid ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Espagne yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda. ‎

Aya masezerano u Rwanda rwagiranye n'iyi kipe azarangira tariki ya 30 z'ukwezi kwa 6 muri 2028. Muri aya masezerano harimo ko ikipe ya Atletico Madrid izambara Visit Rwanda ku myambaro yayo yo mu myitozo isanzwe ndetse n'iy'imyitozi ya mbere y'umukino. Ibi bizubahirizwa ku ikipe y'Abagabo mu mikino 5 ya shampiyona isigaye no mu gikombe cy'Isi cy'amakipe gitegerejwe mu mpeshyi.

‎Guhera mu mwaka utaha w'imikino n'ikipe y'Abagore ya Atletico Madrid izajya yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo yo mu myitozo n'iyo yambara yishyushya mbere y'umukino ndetse noneho amakipe yombi azajya yambara Visit Rwanda mu mugongo ku myambaro yo mu mukino. ‎‎Visit Rwanda kandi izajya igaragara muri Stade ya Atletico Madrid, Riyadh Air Metropolitano stadium. 

‎‎Mu bindi kandi bikubiye muri aya masezerano harimo ko Visit Rwanda izajya igaragara no mu bindi bikorwa bya Atletico Madrid birimo n'ubukangurambaga ikora ndetse n'ikawa y'u Rwanda izajya igurishwa muri Stade yayo.

‎‎Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).Jean-Guy Afrika yavuze ko ubu bufatanye bwerekana intego z'u Rwanda zo guhinduka ahantu hari amahirwe ku Isi ndetse n'impano.

‎Yavuze ko indangagaciro za Atletico Madrid zigaragaza neza urugendo rw'u Rwanda ndetse ko bose hamwe bazafungura inzira nshya zo kuzamura ubukerarugendo, guteza imbere ishoramari no kuzamura abakiri bato. Atletico Madrid yiyongereye kuri Arsenal,FC Bayern Munich na Paris Saint-Germain nazo zamamaza Visit Rwanda.

 

Atletico Madrid yasinye amasezerano yo kwamamaaza VISIT RWANDA azageza muri 2028

 

Na Ishimwe Gad 67 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe