AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Rayon Sports ishobora gutandukana na Aziz Bassane nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga ya recruitment

Umukinnyi wa Rayon Sports, Aziz Bassane ashobora kuva muri iyi kipe mu gihe cy'isoko ryo muri Mutarama 2025, mu gihe amafaranga ye ya recruitment muri iyi kipe atayishyuwe yose, nk'uko byatangajwe na Times Sport.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroun, wigeze gukinira ikipe ya Nantes U19, yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2024 ku masezerano y'imyaka ibiri.

'The Blues' yemeye kwishyura Bassane amafaranga ya recruitment amadolari 10.000, hamwe n'umushahara w'amadolari 1.000 buri kwezi. Muri madolari ibihumbi icumi ya recruitment Bassane yemerewe, bamaze kumwishyura igihumbi kimwe kugeze ubu.
Amakuru avuga ko Bassane n'abamuhagarariye batanyuzwe n'iki kibazo, ubu bakaba barimo gutekereza guhagarika amasezerano no gufata ingamba z'amategeko binyuze mu kugeza iki kibazo kuri FIFA, kuko ingamba zose zo kwishyura amafaranga asigaye nta cyo zagezeho.
Amakuru avuga ko Bassane ari mu biganiro n'amakipe yo muri Tanzaniya, harimo Singida Black Stars na Namungo FC, kandi ashobora kwerekeza muri Tanzaniya mu gihe amasezerano ye na Rayon Sports yahagarikwa.

Rayon Sports yatangiye neza umwaka w'imikino wa 2024/25, iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona iakaba ifite amanota 33 mu mikino 13. Bassane ni umwe mu bakinnyi b'ibyamamare muri iyi kipe, yakinnye ibitego byinshi kandi agatsinda ibitego byinshi.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga