Bati "Ese Elon Musk azagura TikTok?" IBYO BYO TIKTOK YAMAZE KUBYIGARAMA
TikTok yahakanye amakuru avuga ko u Bushinwa bushobora kwemera kugurisha ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munyemari Elon Musk, ivuga ko ari ‘ikinyoma’.

Ibi byatangajwe nyuma y’inkuru ya Bloomberg yavugaga ko bamwe mu bayobozi b’u Bushinwa bari kuganira ku buryo ibikorwa bya TikTok muri Amerika byakwegurirwa X [yahoze yitwa Twitter], mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwaho, rwemeje ko uru rubuga ruhagarikwa burundu muri Amerika cyangwa rukagurishwa rukava mu maboko y’Abashinwa.
Ku butegetsi bwa Perezida Biden, TikTok yashyizwe mu majwi ko yifashishwa n’u Bushinwa mu gutata amakuru muri Amerika, bityo hasabwa ko mu gihe itagurishijwe, igomba guhagarikwa.
TikTok imaze igihe ivuga ko itazagurisha ibikorwa byayo muri Amerika.
Asabwe kugira icyo atangaza kuri aya makuru y’igurishwa, Umuvugizi wa TikTok, yavuze ko “Nta kintu dushobora gutangaza ku makuru y’ibihuha.”
Biteganyijwe ko kwemeza itegeko risaba TikTok kugurisha ibikorwa byayo muri Amerika cyangwa kubihagarika, rizafatwaho umwanzuro n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 19 Mutarama 2025.

Mu kwezi gushize, Donald Trump yasabye uru rukiko gusubika ifatwa ry’umwanzuro ku kibazo cya TikTok, kugeza asubiye mu biro by’umukuru w’igihugu, kugira ngo ashake “umuti ushingiye kuri politiki”.
Yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Shou Zi Chew, umuyobozi wa TikTok, mu cyumweru gishize.
Umwunganizi we yagejeje ku rukiko impapuro zigaragaza ko Trunp “adashyigikiye ihagarirwa rya TikTok” kandi ko yifuza ko urukiko rutabifataho umwanzuro ari uko yasubiye ku butegetsi kuko yifuza gukemura ikibazo “Binyuze mu nzira za politiki”.
Donald Trump azarahirira kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2025.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga