Bisabye gutegereza isegonda rya nyuma ngo Club Giant ikure insinzi I rubavu. Abakinnyi b'Abagande APR FC yasinyishije bari kuri stade Umuganda bareba uyu mukinoA
Ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu agoye cyane kuko byasabye gutereza amasegonda ya nyuma ngo igitego cy’insinzi kiboneke. Uyu mukino kandi warebwe n’abakinnyi 2 b’abanya-Uganda, Denis Omedi ndetse na Hakim Kiwanuka bamaze gusinyira iyi kipe imyaka 2.

Ni umukino wakinnwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Mutarama 2025 Saa cyenda kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.
Ikipe ya APR FC yatangiye umukino ariyo ihererekanya umupira neza gusa kugera imbere y’izamu rya Marine bikomeza kuba ingorabahizi.
Ku munota wa 13 iyi kipe bakunda kwita Nyamukandagira yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira Tuyisenge Arsene yarahaye Dushimirimana Olivier gusa ateye umupira uca ku ruhande rw’izamu gato.
Gusa na Marine yakomeje gucishamo yataka APR FC ndetse iza no kubona uburyo bwiza imbere y’izamu ku mupira mwiza waruzamukanywe na Suley Sanda, awuhindura kwa Mbonyumwami Taiba ashyiraho agatsinsino ariko birangira ba myugariro ba APR FC bawukuyeho bawushyira muri koroneri.

Hari aho Marine FC yashoboraga kubona penaliti ubwo Ndombe yari ategewe mu rjubuga rw’amahina gusa umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati gusa APR FC inyuzamo ikagerageza gusatira izamu rya Marine binyuze ku mukinnyi wabo Tuyisenge Arsene. Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’ikipe ya Marine FC aho Twizerimana Mubarakh yasimbuye Ndombe
Ku munota wa 49 Usabimana Olivier yatsinze igetego cya mbere cya Marine, ku mupira yarahawe nu’umukinnyi Twizerimana Mubarakh winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye.
Nyuma yo gutsindwa igitego APR FC yahise ikora impinduka igitaraganya Dushimirimana Olivier na Thadee Lwanga bava mu kibuga hajyamo Kwitonda Alain Bacca na Dauda Yussif.
Ku munota wa 59 Kwitonda Alain Bacca wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cyo kwishyura ku ishoti riremereye yari arekuriye kure, riragenda riboneza mu nshundura.

Nyuma yuko Nyamukandagira ibonye igitego cyo kwishyura yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego cy’insinzi gusa ba rutahizamu babo bikomeza kubangira.
Umukino ubura amasegonda make ngo urangire, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira muremure yarekuye umuzamu agerageza kuwukuramo ariko biranga.

Uyu mukino warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itahanye insinzi y’ibitego 2-1 mbere yuko ijya gukina n’Amagaju FC ku cyumweru mu mukino usoza igice kibanza cya shampiyona.
Uyu mukino kandi warebwe n’abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda baheruka kugurwa n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu aribo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka.



Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga