Bombori Bombori Muri Murera, Umutoza mukuru Robertinho Yahagaritswe igitaraganya!

Nyuma y'umusaruro utari mwiza Rayon Sport imaze iminsi ifite, ubuyozi bwayo bwamaze guhagarika Umutoza mukuru wayo Robertinho ndetse n'umutoza w'abazamu Mazimpaka Andre.

Image description
Umutoza Robertinho yahagaritswe ku kazi ke

Rayon Sports yatsinze imikino itatu gusa mu mikino 10 iheruka gukina muri Shampiyona, byatumye itakaza umwanya wa mbere nyuma y’Umunsi wa 23 ubwo yanganyaga na Marine FC ibitego 2-2 ku wa 5 Mata 2025.

Kunganya uyu mukino kwakurikiye gutsindwa na Mukura Victory Sport, byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bufata icyemezo cyo guhagarika Robertinho na Mazimpaka André, bombi bashinjwa uruhare runini mu gusubira inyuma ku iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Amakuru avuga ko gukomeza kugirira icyizere umunyezamu Khadime Ndiaye kandi akora amakosa bihoraho, biri mu byatumye Mazimpaka yiyongera kuri Robertinho mu gihe abakinnyi bavuga ko batagikora imyitozo ihagije ndetse imisimburize ye ikaba irimo ikibazo.

Rayon Sports yahagaritse abatoza bombi mu gihe ifite umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izakirwamo na Mukura Victory Sport ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba kuri Stade Huye.

Rwaka Claude wagizwe Umutoza Wungirije, avuye mu Ikipe y’Abagore yatozaga, guhera ku mukino wa Marine FC, "ni we uzatoza imikino isigaye mu gihe ubuyobozi bugishaka igisubizo."

Ku wa Gatandatu ni bwo Rayon Sports yasubukuye imyitozo, yakozwe n’Abanyarwanda gusa, nyuma y’iminsi abakinnyi barivumbuye kubera kudahembwa aho baheruka umushahara wa Gashyantare bahawe mbere y’umukino wa Marine FC.

Nyuma y’imikino 23 imaze gukinwa muri Shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere.

 

Umusaruro muke ni wo ntandaro yo guhagarikwa kwa Robertinho na Mazimpaka André mu gihe Khadime Ndiaye na we azatakaza umwanya ubanza mu kibuga

 

Rwaka Claude uheruka kugirwa Umutoza Wungirije, ni we usigarana ikipe guhera ku mukino wa Mukura VS
Na Ishimwe Gad 74 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe