BURUNDI: Umukwabo simusiga wateguriwe Abanyarwanda n'Abanyamulenge!
Leta y’u Burundi, mu Mujyi wa Bujumbura ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, yakoze umukwabu udasanzwe wo guhiga bukware uwitwa Umunyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda ( Abanyamurenge).

Ni nyuma y’amagambo ya Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste,ahamagarira imbonerakure n’abaturage muri rusange kwitegura, avuga ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi.
Itangazamakuru ryaho rivuga ko abafashwe burijwe mu modoka ya Polisi, bajyanwa Gihanga na Bubanza bajya “ guhatwa ibibazo.”
Bafatiwe mu Cibitoke na Buterere, uduce twiganjemo abavuga ikinyarwanda. Gusa ntabwo hatangajwe umubare nyirizina w’abatawe muri yombi.
SOS media Burundi ivuga ko kandi hari Abagande bane nabo batawe muri yombi ahitwa Rumongi, bafatiwe muri Hoteli.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X,Perezida Ndayishimiye , yavuze ko u Rwanda ruri kugambirira gutera u Burundi ndetse ko yagiranye ikiganiro n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kuri iyo ngingo bityo “ u Rwanda rwasubiza amerwe mu isaho.”
Aya amagambo kandi yaje akurikira ay’umuvugizi we, Gatoni Rosine Guilene, anenga abo yita abaturanyi ( Abanyarwanda) bagize icyo bavuga ku butumwa bwa Perezida Evaliste Ndayishimiye.
Ubutumwa bwe bwanenzwe na benshi biganjemo abo mu burundi, bagaragaza ko butarimo ubunyamwuga bijyanye n’umwanya ariho ndetse bamusaba ko yabusiba.
Ndayishimiye usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanditse ubu butumwa, nyuma yaho M23 ifashe umujyi wa Bukavu, wabarizwagamo n’ingabo z’u Burundi.
U Burundi buvuga ko bwohereje abasirikare 10.000 mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubwo M23 yafataga umujyi wa Bukavu, ingabo z’u Burundi ndetse na Congo,Wazarendo, zarahunze, zisigira imbunda abana n’abaturage.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- UKRAINE: Hatangijwe iserukiramuco ryo kwamamaza uutinganyi kuri Pasika.
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Nyuma yuko yihakanye ibyaha aregwa Bishop Gafaranga asabiwe gufungwa by’agateganyo
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga