Burundi:Bitarimo akitso, imitwe yitwaje intwaro yarahiriye guhirika ingoma ya Gen. Neva

Umutwe witwaje intwaro wa FRB-Abarundi watangaje ko wihuje na UPR ndetse na UPF kugira ngo irwanye ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Image description
Perezida w'u Burundi Evariste yongeye akomarizwa n'imitwe yitwaje intwaro y'abarundi

 Umuvugizi wa FRB-Abarundi, Major Mugisha Joab, yasobanuye ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahurije iyi mitwe y’inyeshyamba muri Komini Musigati, intara ya Bubanza kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025.

 

 

Maj Mugisha kandi yasobanuye ko iri huriro ryafashe izina rishya, F.B.L-Abarundi, kandi ngo ryiteguye gukora ibishoboka kugira ngo rirwanye ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD. Uyu muvugizi w'uwo mutwe yasobanuye ko imwe mu mpamvu byamukuru yo kwihuza kw'iyo mitwe ari ukwamagana ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kubiba amacakubiri n’urwango mu Barundi, bukanifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gutegura Jenoside igambiriye kwica Abatutsi.

Na MASENGESHO Tombola 222 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe