Bwa Mbere Mu Mateka Umunyarwanda Azagaragara Mu Batora Papa !

Antoine Cardinal Kambanda ari mu bazitabira amatora ya Papa mushya uzasimbura Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.

Image description
Antoine Cardinal Kambanda azagaragara mu batora Papa

Papa Francis yari amaze imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yatorewe uyu mwanya mu 2013.

Ni ubwa mbere mu mateka Umunyarwanda azagaragara mu batora Papa ndetse nawe afite amahirwe yo kuba mu batorwa.

Ku wa 28 Ugushyingo 2020 nibwo Papa Francis yagize Antoine Kambanda, Cardinal. Yahise aba Cardinal wa mbere ubayeho mu Rwanda.

Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, hazabaho inama y’abepiskopi batoranyijwe kugira ngo hatorwe Papa mushya.

Iyi nama bivugwa ko izaba hagati ya 6 na 11 Gicurasi 2025, ikazabera muri Chapelle Sixtine i Roma, nk’uko amategeko ya kiliziya abiteganya.

Mu ba Cardinal barenga 120 bemerewe gutora, harimo na Cardinal Antoine Kambanda.

By’umwihariko Cardinal Antoine Kambanda azatora Papa mushya kuko aba-Cardinal babyemerewe ari abari munsi y’imyaka 80 mu gihe afite imyaka 67 y’amavuko.

 

Nubwo bidakunze kubaho kenshi, nta tegeko ribuza Cardinal uwo ari we wese gutorerwa kuba Papa, bivuze ko Antoine Cardinal Kambanda yujuje ibisabwa kugira ngo abe nawe yatorerwa kuba Papa.

Uwatowe iyo amaze kwemera ko yiteguye inshingano zo kuba Papa, ahatwikirwa impapuro z’itora bakora ku buryo bongeramo ibintu bituma hazamuka umwotsi w’umweru. Umu-Cardinal uyoboye abandi asohoka hanze agatangaza ati "habemus papam" bivuze ngo "Dufite Papa".

 

Na MASENGESHO Tombola 145 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe