Byari amarira n'agahinda mumuhango wo gusezeraho bwanyuma DJ Theo!😭😭
Kuruyuminsi wo kuwa 23 Mutarama 2025 nibwo abahanzi benshi, abanyarwenya, abakomeye, aboroheje ndetse n'umuryango wa Nshimiyimana Théogène wamenyekanye nka DJ Theo uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, bamusezeyeho bwanyuma, abamurwaje bagaruka ku butumwa yasigiye abo babanye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, ni bwo DJ Theo yasezeweho bwa nyuma mu rugo aho yari asanzwe atuye, umuhango witabiriwe n’abo babanye ndetse n’inshuti ze.
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo n’abahanzi nka Riderman, Tonny Unique, Young Grace, Fayzo, Danny Nanone, Senderi Hit, Okkama, Clapton Kibonge, Dj Tracy wo muri TNP n’abandi batandukanye.
Mu ijambo rye, Cyubahiro Ernest akaba murumuna wa Mico The Best uri mu barwaje DJ Theo yavuze ko ubwo yari arembye bikomeye yamuhaye ubutumwa yazamuhera abo babanye mu myidagaduro.
Ati “Hari igihe umubiri wamuryaga ukabona arushijeho kwiheba wenda akabona ko tutazataha, akambwira ati ‘’uzambwirire inshuti zanjye abo twabanye bose ko urukundo ari rwo rwa mbere, tugirirane urukundo hagati yacu tubane mu byiza no mu bibi'' Iryo ni ryo jambo yansabye kuzabwira abantu be!.
Ndayizigiye Emmanuel na we warwaje DJ Theo akaba ari na we wari kwa muganga ubwo yitabaga Imana, yavuze ko uyu musore atigeze yitaba Imana urupfu rumubabaje.
Yabwiye abari bitabiriye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma ko mbere yo kwitaba Imana yabanje koroherwa ndetse DJ Theo utagiraga ikintu abasha gukora areguka yijyana ku bwiherero, yongera kwisubiza aho aryama.
Ndayizigiye yavuze ko mu masaha ya nyuma ya DJ Theo, bagize umwanya uhagije wo kuganira kuko yari yagaruye imbaraga ndetse ari kubibasha.
Uyu we ahamya ko amwe mu magambo ya nyuma yaganiriye na DJ Theo yamwibukije ko inshuti nyayo ari ibasha kukugeraho mu gihe ufite ibibazo.
Ati “Yarampamagaye arambwira ngo ikintu kibaho mu buzima, ubana n’abantu benshi ariko inshuti yawe ni ibasha kukugeraho mu gihe ufite ibibazo. Mu by’ukuri DJ Theo ajya kugenda ntabwo yagowe n’urupfu, cyereka niba byarimo imbere ariko inyuma ntabwo yigeze agaragurika rwose.”
Riderman wakoranye na DJ Theo imyaka myinshi, yavuze ko yari umuntu w’imfura ukunda abantu ndetse wifuza iterambere ry’abandi ariko kandi akaba umuntu wari ufite inzozi nyinshi.
Uyu muraperi wageze hagati akagorwa no kugira byinshi byo kuvuga yagize ati “Ntabwo nabona ibintu byinshi mvuga uyu mwanya, Abanyarwanda ni bo bajyaga bavuga ngo umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo, Imana imwakire.”
Anita Pendo wavuze mu mwaya w’aba DJs yibukije abo bahuje umwuga ko babuze inkingi ya mwamba, ahamya ko ari mu bubahishije akazi kabo.
Ati “Yatubereye inkingi ya mwamba, hari abo yatije ibikoresho, abo yafashije, abo yigishije nzi ko benshi babisobanura rwose. Yari umusore uzi kubana neza rwose udatuma aho mwicaye uhagirira irungu […] iyo haba hari igishoboka cyose twakora ngo tugarure ubuzima bwe twari kugikora ariko ntacyo kuko biri mu bubasha bw’Imana.”
DJ Theo witabye Imana ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma yo gusezerwaho bwa nyuma, yashyinguwe mu irimbi rya Mont Kigali.
Aya ni amwe mumafoto yafatiwe ahabereye uwo muhango wo guherekeza bwanyuma DJ Theo:
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga