DR Congo: Igiciro cy'inyam kiri kurobanura abagabo nyabo mubabyiyitirira.

Abacuruza inyama mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazamuye ibiciro byazo, mu gihe abaturage bo bifuza ko ibiciro bimanuka kuko badafite ubushobozi bwo kubyigondera.

Image description
Muri RDC inyama ziragura abifite na ho rubanda bataka ko ibiciro bibaremereye

Mu bice bitandukanye ikilo cy’inyama z’inka kigura ibihumbi 20 by’Amafaranga yo muri RDC, ni ukuvuga 9941 Frw. Mu gace ka Mambasa, mu Ntara ya Ituri ibiciro by’inyama byazamutseho 11%.

Umuyobozi w’abacuruza inyama muri Mambasa, Baguma Kasa, yavuze ko icyatumye inyama zihenda ari urugendo runini bakora bazigezayo n’imisoro y’umurengera bacibwa mu mihanda.

Yavuze ko muri Bunia ikilo cy’inyama kigura amafaranga ya RDC ibihumbi 17, mu gihe amatungo anyura muri Haut-Uélé akagera Mambasa, na Kisangani.

 

Ati “Urugendo ni rurerure. Twe ubundi twari twashyizeho igiciro cy’ibihumbi 25 FC [12.426 Frw] ariko inzego zishinzwe ubukungu zirabyanga, ni bwo twashyizeho ibihumbi 20 FC. Ikibazo gikomeye ni umuhanda. Uretse imisoro isanzwe izwi, twishyura amafaranga menshi mu nzira.”

 

Muri iki gihe aborozi benshi bororeraga muri Ituri bimuriye amatungo yabo mu Ntara ya Haut-Uélé

Na MASENGESHO Tombola 65 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe