DR Congo yiyamye ingede za RWANDAIR mukirere cyazo!

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z’umutekano.

Image description
Indege ya sosiyete itwara abagenzi n'ibyabo ya RWANDAIR CARGO aho ikorera kukibuga mpuzamahanga i Kanombe

Urwego rwa RDC rushinzwe indege za gisivili rwagize ruti “Indege za gisivili cyangwa za Leta zanditse mu Rwanda cyangwa se ahandi ariko zikorera mu Rwanda, zaciwe mu kirere no ku butaka bwa RDC kubera umutekano muke watewe n’intambara.”

Uru rwego rwafashe iki cyemezo mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba bitewe n’imirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama 2025.

 

Mu 2022, Leta ya RDC yahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yari ifitanye n’u Rwanda, ihagarika ingendo indege za sosiyete ya RwandAir zakoreraga muri RDC.

Mbere y’iki cyemezo cyafashwe muri Gicurasi 2022, indege za RwandAir zagwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, icya Lubumbashi n’icya Ndjili i Kinshasa.

Umuryango mpuzamahanga, ushingiye ku ihame ryo kubana neza hagati y’ibihugu by’abaturanyi, wasabye Leta ya RDC n’iy’u Rwanda kuganira kugira ngo bishakire hamwe igisubizo kuri aya makimbirane.

 

 

Na MASENGESHO Tombola 40 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe