Ese bite bya M23 i Bukavu?
Ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare 2025, abarwanyi ba mbere b’umutwe witwaje intwaro binjiye mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abarwanyi ba M23 binjiye muri Bukavu banyuze muri Komini Bagira iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’uyu mujyi, nyuma yo gufata ibindi bice by’ingenzi byo muri iyi ntara birimo Kavumu n’ikibuga cy’indege cyaho.
Bukavu ni umujyi ufite ubuso bwa kilometero kare 45, utuwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 1,3. Kuva ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare, abenshi bawutuyemo bifungiranye mu nzu zabo kugira ngo hatagira ubahungabanyiriza umutekano.
Hari abasirikare benshi b’ihuriro ry’ingabo za RDC bahunze uyu mujyi kuva ku mugoroba, bifashishije imodoka za gisirikare ndetse n’amaguru. Abayobozi baba abo ku rwego rwa gisivili, urwa gisirikare n’abapolisi na bo bahunze.
Nk’uko ushinzwe umutekano yabisobanuriye Jeune Afrique, abasirikare ba RDC n’ab’u Burundi bahunze berekeza mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umujyi wa Bukavu, hafi y’umupaka wa Kamanyola wa RDC n’u Burundi.
Ntabwo abarwanyi ba M23 bagowe no kwinjira muri Bukavu, nk’uko byemejwe n’abari muri uyu mujyi, kuko bisa n’aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ritigeze ribitambika. Icyakoze mu masaha y’ijoro, mu nkengero z’uyu mujyi humvikanye amasasu.

Bitandukanye n’uko byagenze ku mujyi wa Goma ubwo mu nkengero zayo habaga imirwano ikomeye, i Bukavu ho ibikorwaremezo biracyakora; by’umwihariko umuriro w’amashanyarazi n’imiyoboro y’amazi.
Umuyobozi w’ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki na M23, Corneille Nangaa, yemeje ko abarwanyi babo binjiye i Bukavu, ariko ikiriho ni uko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare batarafata uyu mujyi wose.
Bukavu ni umujyi w’ingenzi cyane ku ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC kuko kuyitakaza byaba bisobanuye ko abasirikare baryo baba birukanywe muri iki gihugu, cyane ko abenshi bahitamo guhungira mu Burundi, mu ntara ya Cibitoke.
Kuri M23, iramutse iyifashe yose na yo yaba ibonye intsinzi ikomeye kuko yaba igenzura Ikiyaga cya Kivu cyose ku ruhande rwa RDC. Nk’uko yabigenje nyuma yo gufata Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, yashyiraho ubuyobozi bushya bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko abasirikare b’ihuriro rya Leta ya RDC bavuye muri uyu mujyi rwagati, ariko bisa n’aho bagamije kugusha M23 mu mutego, bakayirasiramo mu gihe yose yaba imaze kwinjiramo.
Bigaragara ko M23 ishobora kuba iri kwigengesera mbere yo kwinjira mu bice byose bya Bukavu, hagamijwe kwirinda ko uyu mujyi waberamo imirwano ikomeye, yapfiramo abaturage benshi.
Nangaa yasobanuye ko kuri uyu wa 15 Gashyantare, abarwanyi ba M23 baraba bari mu bikorwa yise “gusukura umujyi” bigamije gukuramo ibishobora gutuma umutekano wa Bukavu uhungabana.

Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (2)
jdto0h
mm5nqk
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga