Ese iriyibwa rya Youtube Channel Ya ZeoTrap Rirabazwa Trappish cg Ni Hollix?

Bimaze kumenyekana ko Youtube channel ya ZeoTrap yibwe n'abantu ataramenyekana, Gusa kumugoroba wo kuya 11/Werurwe/25 yagaragaye irimo iranyuraho Live harihoabagabo b'abazungu babiri, nyuma yaho yaje kuburirwa irengero burundu.

Image description
Umuraperi Zeo Trap bivugwa ko Youtube Channel ye yamaze kwibwa n'abataramenyekana.

Ni nyuma yaho umuhanzi Zeo Trap wamenyekanye munjyana ya HipHop yari yararikoroje mugihe hajemo umwuka utari mwiza hagati ye na Ish Kevin ndetse na Hollix bombi bakorera munzu itunganya imiziki ya "Trappish Records", uyu ZeoTrap yaje kwibwa You Tube Channel ye bigatezwa umwuka utari mwiza mubafana.

Youtube channel ya Zeo Trap bivugwa ko yibwe ikanacaho ikiganiro cyarimo abagabo babiri b'abazungu.

 

Amakuru adafite gihamya amwe twita ayo mubamotari avuga ko iri yibwa ryaba rifitanye isano na IshKEVIN na Hollix  bamwe bakaba babyitirira ko abo bombi baje gushyamirana nawe mubihe byahise bashobora kuba aribo babigizemo uruhare nubwo urebeye kubigaragarira amaso kugeza magingo aya hagaragayeho ikiganiro cyacagaho muburyo bwa Live kirimo abagabo babiri b'abazungu nabyo bikaba biri mubiteye urujijo.

 

Nyuma yaho ntayandi makuru turabimenyaho gusa mugumane natwe turabasangiza amakuru yihuse mugihe yaba abonetse.

Na MASENGESHO Tombola 95 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga