Ese iyi Congo yigamba gutera u Rwanda Yaba izi ko yiteguwe kuruta uko yiteguye?

Nyuma y’uko amakuru amenyekanye y’uko Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gutera u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko hashyizweho ingamba z’ubwirinzi bushoboka.

Image description
Ingabo z'u Rwanda ziteguye umwanzi aho yaturuka hose.
Olivier NDUHUNGIREHE Ambasaderi wu Rwanda mu Buhorandi agaruka kukibazo cya Congo ishaka utera u Rwanda.

yo gutsindwa imirwano ishyamiranyije M23 n’ingabo za FARDC zishyize hamwe n’imitwe y’iterabwoba muri DRC, hatangiye kumenyekana amakuru y’uko iki igihugu cyananiwe gutsinda M23.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Amb.Olivier Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda rwamenye ayo makuru hakiri kare cyane ndetse ubu rwamaze kwitegura no kurinda aho umwanzi yanyura hose.

Umusirikare wo mungabo za Congo ahagaze ahirengeye areba u Rwanda bavuga ko bashaka gutera.

 

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagize ati “Twakiriye amakuru y’uko isaha n’isaha RDC yatera u Rwanda. Niyo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi ndetse zigahoraho kugeza igihe bigaragaye ko icyo kibazo n’izo mbogamizi zavuyeho. Turinda imipaka yacu kugira ngo turwanye ubushotoranyi bw’iryo huriro ry’ingabo za RDC.”

 

TANGA IGITEKEREZO:

Na MASENGESHO Tombola 166 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe