Ese ni koko byari agahararo ngo MARINA yisange yasibye indirimbo "URW'AGAHARARO" yar yakoranye na YAMPANO?
Marina yamaze gufata icyemezo cyo gusibisha kuri Youtube indirimbo ‘Urw’agahararo’ yari yakoranye na Yampano ndetse yari yasohotse kuri EP ‘Black Love’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora mu minsi ishize. Ibi byabaye ku wa 24 Werurwe 2025 ubwo Marina yari amaze kubona indirimbo ‘Urw’agahararo’ yakoranye na Yampano ku mbuga zicurangirwaho umuziki nyamara bari barumvikanye ko izasohoka iherekejwe n’amashusho yayo.
.jpg)
Marina yamaze gufata icyemezo cyo gusibisha kuri Youtube indirimbo ‘Urw’agahararo’ yari yakoranye na Yampano ndetse yari yasohotse kuri EP ‘Black Love’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora mu minsi ishize.
Ibi byabaye ku wa 24 Werurwe 2025 ubwo Marina yari amaze kubona indirimbo ‘Urw’agahararo’ yakoranye na Yampano ku mbuga zicurangirwaho umuziki nyamara bari barumvikanye ko izasohoka iherekejwe n’amashusho yayo.
Marina wananiwe kwihanganira ko iyi ndirimbo yakoranye na Yampano yagiye hanze atabizi kandi igasohoka mu buryo bw’amajwi gusa yasabye Youtube ko yayikuraho kugira ngo babanze baganire ku isohoka ryayo.
Uyu muhanzikazi utifuje kugira byinshi avuga kuri iki kibazo, yavuze ko agiye kuganira na Yampano bakareba uko iyi ndirimbo yasohoka mu buryo bumvikanyeho.
Ku rundi ruhande ariko, Yampano udahakana ko yasohoye iyi ndirimbo atabwiye Marina cyane ko yateganyaga ko bazayikorera amashusho muri Mata 2025, we ahamya ko yumva atazongera kuyikoraho cyane ko hari ibyo atabashije kumvikana na Marina kuva mu ikorwa ryayo, agahamya ko agiye gushaka uko yayisumbuza kuri EP.
Ati “Ntabwo numva ko nzongera kuyikoraho, hoya rwose. Ngiye gushaka indi ndirimbo nayisimbuza, buriya iyo ibintu bidakunze urabireka.”
Iyi ndirimbo ya Yampano na Marina, yari yasohotse kuri EP yaherukaga gusohora yise ‘Black love’ yari iriho izindi ndirimbo nka Ikwiye,Somebody na Urw’agahararo yari yakoranye na Marina
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga