Ese Trump yaba agiye kongera gushuka Zelensky wa Ukraine?

Perezida Donald Trump yemeje ko ashobora guhura na Perezida Vladimir Zelenskyy wa Ukraine, nyuma akazanahura na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, mu gushaka umuti w’intambara imaze imyaka itatu ica ibintu hagati y’ibihugu byombi.

Image description
Perezida Trump mubuganiro bishya na Zelensky wa Ukraine.

Trump yatanze isezerano ryo gushyira iherezo kuri iyi ntambara mu mezi atandatu nyuma yo kurahirira kuyobora Amerika, ndetse uruhande rw’u Burusiya rwamaze kugaragaza ubushake bwo kuganira na Trump kugira ngo bumve uburyo ateganyamo kurangiza iyi ntambara.

Trump yagize ati "Nshobora kubonana na Zelenskyy mu cyumweru gitaha, ntabwo nzajya hariya."

Uyu mugabo yongeyeho ati "Nshobora no kuzahura na Perezida Putin. Ndifuza ko iyi ntambara irangira. Perezida Putin nanjye twagiranye umubano mwiza."

Trump na Zelenskyy bari baherutse guhurira i Paris mu Bufaransa, nabwo bagirana ibiganiro byarimo na Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron.

Na MASENGESHO Tombola 94 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe