Ese uku kwishyira hejuru kwa Shensea Kuratuma abona umukunzi cg arahera kwishyiga?

Umuhanzikazi w'umunya-Jamaica, Shenseea, yatangaje ko kugeza ubu ari 'single' nta mukunzi afite ndetse ko ushaka kubihindura akamujyana mu rukundo agomba kuba ari umuntu udasanzwe.

Image description
Umuhanzikazi w'umunya-Jamaica, Shenseea washyizeho watangaje ko akeney umukunzi udasanzwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Snapchat ye, yagize ati:"Yego, nta mukunzi mfite. Kandi ugomba kuba uri umuntu udasanzwe niba ushaka kubihindura."

Uyu mukobwa w'imyaka 28 uri mu bakurura abagabo cyane, ubuzima bwe bw'urukundo bukunze kwibazwaho cyane kuko nta nkuru yigeze ashyira ku karubanda zibwerekeyeho.

Gusa Shenseea yagiye avugwa mu rukundo n'abagabo batandukanye nka Romeich Major wahoze ari manager we ndetse na Producer London, ariko bose nta na rimwe impande zombi zigeze zibyemeza.

Na MASENGESHO Tombola 30 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga