Ese umubano wa Muyango na Kimenyi waba uzira iki? Ni iki kibyihishe inyuma?

Ese bigenda bite ngo ibyamamare byakundanye kuva mubutoya bigere aho bishinga urugo ariko gukomeza umubano binanirae knd ari abantu baziranye kuva mubuto bwabo?

Image description
Ibyamamare Kimenyi Yves Na Muyango Claudine Mumubano Uri Gucyendera Ugeze aho wakabaye uburyohe!

Ese iby’uko umubano wa Kimenyi Na Muyango waba utifashe neza bijya gutangira kuvugwa byahereye he?, Reka tubihere imuzi tubigere i muzingo,

 

Ubundi umubano w'aba bombi wamenyekanye muri showbiz nyarwanda ujya kuzamo agatotsi kagaragarira rubanda byatangiye ubwo ku munsi w’abakundana kuwa 14 Gashyantare 2025 batigeze batomorana ku mbuga nkoranyambaga nk’uko babikoze kuri St Valentins zindi  zatambutse.

 

Muyango Claudine na Yves Kimenyi uko mbere byari bisanzwe mu isura rusange.

 

Byongeye kuba ku munsi w’isabukuru ya Miss Muyango wari mu mahanga na Kimenyi Yves ari mu Rwanda byakomeje gutuma abantu banyuranye bahamya ko aba bombi batabanye neza.

Icyabihuhuye ni uko mu kwiyifuriza umunsi mwiza w’amavuko we, nta hantu Muyango yigeze avugamo umuryango we ndetse ikirenzeho umunsi wose warinze wihirika Kimenyi Yves ntacyo avuze.

 

Nyuma yo kubona ko byateje ikibazo, Kimenyi Yves yashyize amafoto ya Muyango Claudine ku mbuga nkoranyambaga ze ariko ku wundi munsi ukurikiye, hanyuma avuga ko yari yagize ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga ze. Noneho byahumiye kumurari ubwo Muyango Claudine yaramaze guhagarika gukurikirana Kimenyi Yves ku rubuga rwa Instagram ndetse anasiba amafoto yose bafitanye n’ayo bari barakoze ‘collaboration’ ayikuramo.(gusa Kimenyi Yves we aracyakurikina Muyango)

 

Mu minsi yashize Juno Kizigenza yashyizwe mu bateza umwuka mubi muri uru rugo ariko ababivuga bigaragara ko  nta bimenyetso bifatika bafite, bikomeje gukekwa ko umubano w’aba bombi waba utifashe neza nubwo bagerageza kubipfurika.

 

Tukaba twibbaza tuti ese bibaye aribyo Juno twari tuzi nka Kizigenza yaba ari kugenza ingo z'abandi? Ese yakungukira he mukwangaza abandi? 

 

Mugihe tugikurikiranira hafi inkuru y'aba bombi bivanzemo undi nka Kizigenza, waba usoma izndi nkuru z'ibyamamare kuri #imbere.com.

Na MASENGESHO Tombola 295 Bayisomye

Inkuru zakunzwe