FC Barcelona: ititaye kubayica intege ko yakennye, yongeye kunyagira ikipe ya Real madrid umuba w’ibitego iyitwara igikombe kiruta ibindi muri Esipanye.
FC Barcelona yavuye inyuma inyagira Real Madrid ibitego 5-2, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Supercopa de España wabereye muri Arabie Saoudite ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025.

Uyu wari umukino w’imbaraga ku mpande zombi kuko aya makipe y’amakeba, yongeye guhura ihangana ryayo ryahozeho kuva mu 1902 ubwo aya makipe yahuraga bwa mbere.
Ku munota wa gatanu gusa w’uyu mukino, Kylian Mbappe yari yamaze gufungura amazamu ku gitego yatsinze amaze gucenga ubwugarizi bwa FC Barcelone kugeza ku munyezamu Wojciech Szczęsny. Icyizere cyahise kizamuka cyane ku bakunzi bya Real Madrid.
Ntibyatinze ku wa 22, Lamine Yamal yishyura iki gitego nyuma y’umupira mwiza yaherejwe na Robert Lewandowski, wanatsinze icya kabiri kuri penaliti yabonetse ku munota wa 36 ubwo Gavi yakorerwaga ikosa mu rubuga rw'amahina.
Nkaho bidahagije, FC Barcelona yahise ishyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 39 gitsinzwe na Raphinha, umukino wongerwaho iminota icyenda ku gice cya mbere yanabonetsemo icya kane cyinjijwe na Alejandro Balde waruhawe umupira na Raphinha.

Igice cya kabiri cyabonetsemo igitego cya gatanu cyatsinzwe na Raphinha wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino, ndetse n’ikarita itukura yeretswe umunyezamu wa FC Szczęsny wakoreye ikosa Mbappe.
Mu guhana iri kosa Rodrygo yateye ‘coup franc’ yari hafi y’urubuga rw’amahina, ahita ayishyira mu rucundura, Real Madrid ibona igitego cya kabiri ari na cyo cya nyuma cyabonetse mu mukino.

Gutsinda Real Madrid byahesheje FC Barcelone Igikombe cya Supercopa de España, kikaba icya 15 yegukanye.
Iki ni cyo gikombe cya mbere Hansi Flick ahesheje FC Barcelona kuva yayigeramo muri Gicurasi 2024.
Uyu wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya FC Barcelone itsinze Real Madrid nyuma y’uheruka wa Shampiyona yayinyagiye 4-0, ndetse n’uwa gicuti wabonetsemo ibitego 2-1.
Andi makipe yari yitabiriye iri rushanwa rya Supercopa de España harimo Mallorca ndetse na Athletic Club zavuyemo mu mikino ibanza.



Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga