FERWAFA IKOZE IBARA!! Ibibaye ku ikipe y'igihugu 'AMAVUBI' ntibyari byitezwe!
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, atazakomeza aka kazi.

Ni itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mutarama 2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi ku buryo hakongerwa amasezerano.
Itangazo rigira riti “Turamenyesha Abanyarwanda bose by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye na Bwana Torsten Frank Spittler wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano y’akazi.”
FERWAFA kandi yakomeje ivuga ko mu gihe cya vuba izatangaza umutoza mushya uzakomezanya Ikipe y’u Rwanda.
Spittler mbere yo guhabwa amasezerano mu Amavubi, ntabwo benshi bamwemeraga kuko nta makipe akomeye yanyuzemo, ariko igihe yari amaze, hari imitima y’abafana bamwe yari amaze kwigarurira.
Agiye nta tike n’imwe ahesheje iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga, haba mu Gikombe cya Afurika cya 2025, ndetse n’iyo mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu muri Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024).
Mu gihe cy’umwaka uyu umutoza ukomoka mu Budage atoza Amavubi, mu mikino 14 yatsinzemo itandatu, anganya ine ndetse atakaza indi ine, yanatumye iyi kipe iyobora Itsinda C mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026.


Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga