Fundi wa Soccer NIYONZIMA Haruna yabonye ikipe nshya
Haruna Niyonzima utaherukaga gukina nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, yakiriwe muri AS Kigali FC yasinyiye amasezerano y’amezi atandatu, akaba ayisubiyemo ku nshuro ya gatatu.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mutarama 2025, ni bwo AS Kigali yatangaje ko Haruna Niyonzima wari umaze igihe ayivugwamo anayikoreramo imyitozo, ari umukinnyi wayo mushya.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambuga zayo, iyi kipe yagize iti “Akwiriye kuba ari hano, urakaza neza mu rugo Haruna Niyonzima.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Haruna yerekeje muri Gikundiro avuye muri Al Ta’awon yo muri Libya.
Ntabwo yatinze muri Murera kuko nyuma y’iminsi 52 gusa yahise atandukana na yo, avuga ko itubahirije amasezerano bari bagiranye.
Mu gihe imikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse n’iya ⅛ cy’Igikome cy’Amahoro iri hafi gutangira, AS Kigali yatangiye kuyitegura yibikaho abakinnyi nka Haruna Niyonzima ugiye kuyikinira ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2019 ndetse na 2022.

Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye AS Kigali iri ku mwanya wa wa Gatatu n’amanota 26, inyuma ya Rayon Sports iyooye na 36 ndetse na APR FC ya 31.
Iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali kandi iri kwitegura umikino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari uzayihuza na APR FC, tariki ya 28 Mutarama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga