Gasabo-Remera: Bishimiye gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu
Ni uruzinduko bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, i Remera ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu ahari imva n’ibimenyetso biziranga.

Bakihagera, Abayobozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Impeta n’Imidali by’Ishimwe (CHENO) babafashije gusura ibyo bimenyetso n’imva biranga ubutwari ndetse banabasobanurira amateka yaranze izo Ntwari z’Igihugu.
Nyuma yo gusura, babwiye Itangazamakuru ko urwo ruzinduko barwigiyemo byinshi, bityo bagashishikariza abandi na bo gusura ibikorwa ndagamatega by’Igihugu kugira ngo bamenye amateka bityo babyigireho.

Ngendabanga Gabriel, ni Umukuru w’Umudugu wa Gihogere umwe mu Midugudu irindwi igize Akagari ka Nyabisindu.
Yagize ati: “Twaratekereje dusanga natwe dukwiye kuhasura. Twari tubizi nk’amateka. Ubu natwe tugiye kubwira abandi amateka dukuye aha nk’amakuru yo guharanira ubutwari ku bana bacu.”
Ngendabanga akangurira abandi gusura aya mateka kugira ngo na bo bibafashe mu buzima bwabo.

Mukabutare Evanis, Perezida w’Inama Njyanama y’Akagali ka Nyabisindu, yavuze ko gusura icyo Gicumbi ari byiza kuko bifasha abaturage kwigira ku ntwari zitangiye Igihugu, na bo bakabyigiraho bakora ibikorwa by’ubutwari.
Yagize ati: “Abenshi barahatinya, ntabwo bumva ko umuntu yakwikora ngo aze hano. Bamaze kutwemerera ko umuntu yaza wenyine agasura.
Turasaba abashinzwe icyo Gicumbi kumenyekanisha amakuru kurushaho kugira ngo abantu bose baze kuhasura.”
Umuyobozi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidarl n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), ushinzwe Ubushakashatsi, abagirwa Intwari z’igihugu, abahabwa impeta z’ishimwe no kubungabunga ibicumbi by’Intwari z’Igihugu, Rwaka Nicolas yavuze ko bashimira abo bayobozi mu Kagali ka Nyabisindu batekereje gusura Igicumbi cy’Intwari.
Yagize ati: “Ubutwari ni umurange w’abasekuruza bacu. Uyu munsi ibikorwa by’ubutwari ntabwo bigaragara ku rugamba gusa. Bishobora no kugaragara mu butabera, mu bukungu n’izindi nzego. Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko basabwa kwigira kuri izi Ntwari, ariko ikiruta byose bamenye ko ubutwari buharanirwa butigishwa.”

Abasuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, bo mu Kagali ka Nyabisindu barimo abakuze n’urubyiruko harimo n’abagize irondo ry’umwuga.
CHENO itangaza ko kuva umunsi w’intwari z’Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 31, tariki ya 1 Gashyantare 2025, Igicumbi cy’Intwari kimaze gusurwa n’abiganjemo urubyiruko basaga 100 n’abandi bakuze benshi. Kugeza ubu Intwari z’Igihugu ziri mu byiciro bitatu, Ingenzi, Imena n’Imanzi.
Mu cy’Ingenzi harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, watangije urugamba rwo ku buhora Igihugu mu 1990, akaba yaratabarutse muri uwo mwaka afite imyaka 33 y’amavuko, hari kandi n’ingabo itazwi, ihagarariye abasirikare bose baguye mu bikorwa byo kubohora u Rwanda.
Hari umwami Mutara wa III Rudahigwa, wabaye intwari kubera ibikorwa byo guteza imbere uburezi mu Rwanda no gukura Abanyarwanda mu buhake.
Icyiciro cy’Intwari z’Imena harimo Uwilingiyimana Agathe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akaba yararanzwe no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere uburezi.
Rwagasana Michel wabaye umujyanama w’Umwami III Rudahigwa, akaba yararanzwe no kwanga ivagura ibintu yaje no kuzira mu 1963.
Niyitegeka Filicite, wanze gutererana abahigwaga bari bamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agahitamo kwicanwa na bo.
Harimo kandi abana bigaga ku Ishuri ryisumbuye rya Nyange banze kwitandukanya, ubwo abacengezi bazaga kubica, bo bakababwira ko ari Abanyarwanda.
Abobana bari 47, bigaga mu mwaka wa gatandatu n’uwa gatanu, hapfuye 6 icyo gihe, nyuma yaho mu 2001 hapfa undi ndetse no mu 2018 undi arapfa azize uburwayi. Ubu hariho abagera kuri 39 bakaba ari zo Ntwari z’Igihugu zikiriho.
Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu cy’ intwari mu Rwanda, kikaba gikurikira Imena. Giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ubwitange no kugira akamaro gakomeye.
CHENO itangaza ko kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri iki cyiciro, kuko hagikorwa ubushakashatsi ku bashyirwamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Déo NkusiRwaka Nicolas yabasobanuriye amateka yaranze Intwari z’Igihugu abasaba kuyigirahoAbabntu bo mu ngeri zitandukanye basuye Igicumbi cy’Intwari z’IgihuguUrubyiruko n’abantu bakuru basuye kandi basobanurirwa amateka y’Intwari z’IgihuguNgendabanga Gabriel, Umukuru w’Umudugudu wa Gihogere mu Kagali ka Nyabisindu yishimiye gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu

Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- UKRAINE: Hatangijwe iserukiramuco ryo kwamamaza uutinganyi kuri Pasika.
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga