Gukina na Murera muri iyi mikino yo kwishyura ntaho bitaniye no kwiyahura!!! Murera imanuye indi ntwaro karahabutaka!!
Nyamara iyi Nyarugenge iragendwa nuyizi pee!!! Rayon Sport ikomeje gutera benshi ubwoba kubera intwaro z'abakinnyi iri kumanura, ubu noneho imanuye umunya-Mali.

Umunya-Mali Souleymane Daffé wari utegerejwe muri Rayon Sports yageze i Kigali, asezeranye abafana kuzegukana ibikombe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, saa Saba n’Igice z’ijoro.
Yakiriwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben ndetse na Perezida w’Abafana, Muhawenimana Claude.
Mu bigaragarira amaso, Daffé ni umukinnyi muremure, ufite umubiri wumutse, wifitiye icyizere cyinshi cyane, ukubwira ko azi umupira kuko nubwo akina mu kibuga hagati yugarira ariko azi gutambaza.
Akigera i Kigali, uyu mukinnyi yatangaje ko ameze neza ndetse azafatanya na bagenzi be kugera ku ntsinzi.
Ati “Rayon Sports ndayizi nabonye amakuru yayo nsanga ni ikipe ikomeye bimpa imbaraga zo kuyerekezamo. Ndabizi, abafana bantegerejeho byinshi gusa nababwira ko nzanywe n’ibyiza kandi dufatanyije twese tuzagera ku byiza byinshi.”
Yakomeje avuga ko yakurikiye Abanya-Mali banyuze muri Rayon Sports, ko nubwo atagize amahirwe yo kuganira na bo ariko yabonye barahagiriye ibihe byiza.
Daffé yanyuze mu makipe atandukanye nka AS Real de Bamako y’iwabo batwaranye Igikombe cya Shampiyona na Salitas FC yo muri Burkina Faso.
Uyu mukinnyi ni umwe muri bane Rayon Sports yaguze muri Mutarama, aho yiyongera kuri rutahizamu w’Umunya-Guinée-Bissau Adulai Jaló, Umunya-Cameroun Assa Inah Innocent na Biramahire Abeddy.
Gikundiro ikomeje kwitegura isubukurwa rya Shampiyona, aho izatangira imikino yo kwishyura yakira Musanze FC ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi kipe yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36 irusha atanu APR FC ya kabiri.


Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga