GUKORA IBINYONI: Abana 51% bari munsi y'imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina mu 2023

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bo mu Rwanda bari munsi cyangwa abafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.

Image description
Abana bari mu ishuri aho bigishirizwa ubuzima bw'imyororokere.

Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Aline Uwimana, kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yari yaherekeje Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, wagezaga ku Badepite bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ryitezweho kuziba ibyuho byagaragaye mu mitangire ya serivisi z’ubuzima.

Dr Aline Uwimana yavuze ko kuba abana bato bakora imibonano mpuzabitsina usanga bigira ingaruka kuko biteza ibibazo birimo inda ziterwa abangavu ndetse n’ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bari munsi cyangwa bafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina mu Rwanda.”

 

 Dr Aline Uwimana  Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC)

 

Dr Uwimana avuga ko ari yo mpamvu ari ngombwa ko abana bafite imyaka 15 bajya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ati “Urebye 70% ku bana bafite hagati y’imyaka 15-19 nibo batabona izo serivisi. Ku bayirengeje ariko badahabwa ayo makuru mu buryo bwihuse cyangwa ntibamenye aho bajya kuyishaka, biri kuri 7%.”

Yakomeje agira ati “Ibyo rero bikaba ari byo bitera imbogamizi ubona inda ziterwa abangavu zikomeza kwiyongera.”

 

RBC igaragaza ko mu myaka itatu ishize, mu bagore bose baza gusuzumisha inda, 2% baba ari abana bari munsi y’imyaka 15.


 

Na MASENGESHO Tombola 92 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga