GUKORA IBINYONI: Abana 51% bari munsi y'imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina mu 2023
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bo mu Rwanda bari munsi cyangwa abafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.

Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Aline Uwimana, kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yari yaherekeje Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, wagezaga ku Badepite bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ryitezweho kuziba ibyuho byagaragaye mu mitangire ya serivisi z’ubuzima.
Dr Aline Uwimana yavuze ko kuba abana bato bakora imibonano mpuzabitsina usanga bigira ingaruka kuko biteza ibibazo birimo inda ziterwa abangavu ndetse n’ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bari munsi cyangwa bafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina mu Rwanda.”

Dr Uwimana avuga ko ari yo mpamvu ari ngombwa ko abana bafite imyaka 15 bajya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.
Ati “Urebye 70% ku bana bafite hagati y’imyaka 15-19 nibo batabona izo serivisi. Ku bayirengeje ariko badahabwa ayo makuru mu buryo bwihuse cyangwa ntibamenye aho bajya kuyishaka, biri kuri 7%.”
Yakomeje agira ati “Ibyo rero bikaba ari byo bitera imbogamizi ubona inda ziterwa abangavu zikomeza kwiyongera.”
RBC igaragaza ko mu myaka itatu ishize, mu bagore bose baza gusuzumisha inda, 2% baba ari abana bari munsi y’imyaka 15.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga