Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’abantu 20 baguye mu mpanuka ya bisi i Rulindo

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya bisi nini itwara abagenzi, yahitanye abantu 20, abandi bagakomereka, mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo.

Image description
Imodoka ya sosiyete ya "International" aho yakoreye impanuka mukarere ka Rulindo.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, ryatangaje ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Ryakomeje riti "Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka."

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025. Ni iya bisi nini ya sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze, bivugwa ko yari itwaye abagera kuri 52.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye itangazamakuru yuko iyo modoka yarenze umuhanda ikagwa mu manga muri metero zigera kuri 800.

Ubutumwa b'ihumure leta y'u Rwanda yageneye ababuriye ababo muriyo mpanuka.

Ati “Yarenze umuhanda rero igwa munsi yawo hafi metero 800 uvuye ku muhanda, murabizi ko hariya ari mu misozi.”

Guverinoma y’u Rwanda yibukije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza byo mu muhanda.

Itangazo ryakomeje riti "Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu."

Na MASENGESHO Tombola 165 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga