Ibitari bisanzwe Maj Gen Ruki Karusisi wari umuyobozi mukuru w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force yasimbujwe Brig. Gen Stansilas GASHUGI

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti, Colonel Stanislas Gashugi ku ipeti rya Brigadier General, ahita anamugira Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force, asimbura Maj Gen Ruki Karusisi.

Image description
Maj Gen Ruki Karusisi wari umuyobozi mukuru w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.

Ni impinduka zatangajwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi. Zirimo kandi ko Gen Maj Ruki Karusisi wayoboraga Special Operations Force yasabwe gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Na MASENGESHO Tombola 233 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe